Post
Abaturage basabwa gutema insina mu Mujyi wa Muhanga
{Abaturage batuye mu Mujyi wa Muhanga bongeye gusabwa gutema insima zibakikije bitewe n’impamvu zirimo: kuba zitagitanga umusaruro, zishobora kwihishamo ibisambo n’abagizi ba nabi no kuba zitaberanye n’Umujyi.}
Ibyo bakaba babisabwa na Uhagaze François, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Ubukungu, Imari n’Amajyambere ku wa 25 Mutarama 2012, wavuze ko usibye kuba nta musaruro insina zo mu Mujyi wa Muhanga zigaragaza, zishobora no kuba indiri y’ibisambo n’abagizi ba nabi.
Uhagaze François yihanangirije abaturage ababwira ko abatazazitema n’abaguma kwinangira kuzikuraho bashobora kuzajya bishyura abazaza kuzibatemera, kuko banze gukurikiza ayo mabwiriza.
Ibyo byashimangiwe na Mutakwasuku Yvonne Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, wabwiye abaturage ko iyo abashyitsi bakuru baje i Muhanga bibaza icyo abanyamuhanga bapfundikisha inkono kindi kitari amakoma bishatse kuvuga ko banenga kuba izo nsina zikinyanyagiye mu Mujyi, bityo bakaba basabwa kuzivanaho.
Ikindi ni uko kuvana insina mu Mujyi bwavuzwe kenshi ariko nk’uko abaturage bamwe babitangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe, usanga bavuga ko zifite umusaruro, ndetse bamwe bakaba bararahiye kuzitema dore ko kuri bo, nta mwanda ziteye kandi ntizibabangamiye.
{{Inkuru dukesha:}} Izuba Rirashe