Post
Abaturage b’i Ndera babazwa n’uko hari abayobozi b’ibanze banywa ibiyobyabwenge
{Hakomeje kurwanywa ibiyobyabwenge mu gihugu ariko ngo ntabwo bizoroha mu gihe bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze babinywa ndetse bamwe bakabicuruza.}
Ibi bikaba bitangazwa n’abaturage bo mu murenge wa Ndera. Uyu murenge ukaba uherereye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
IGIHE.com yaganiriye n’abaturage b’i Ndera, aho bavuze ko abanyarwanda bahagurukiye kwiteza imbere ariko bose bakaba bibaza aho igihugu kigana mu gihe ibiyobyabwenge byibasiye Abana b’u Rwanda; aba baturage bemeza ko kurwanya ibiyobyabwenge no guca inzoga z’inkorano bitoroshye kubera ko abayobozi b’inzego z’ibanze nabo ubwabo babinywa yewe bamwe muri bo bakabicuruza.
Abaturage batunze agatoki umudugudu wa Matwari urangwamo ibiyobyabwenge ndetse bamwe mu bayobozi b’uyu mudugudu ngo bakaba aribo babyinywera. Bakaba bibaza uburyo byacibwa mu gihe ba ny’iri kubica aribo babinywa.
Mu kiganiro IGIHE.com yagiranye n’umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Ndizeye Willy yavuze ko bitoroshye gutanga uburere nyamara nawe ntabwo ufite, gusa kurwanya ibiyobyabwenge ni gahunda yahagurukiwe na leta ati: ”Hari igihe ufata umuntu anywa k’ibyo biyoga yajyanwa imbere y’ubucamanza agahita arekurwa kubera ko ntaho byanditse mu itegeko ko iyo nzoga itemewe.”
Yongeyeho ati: “Ariko Minisiteri y’ubuzima irimo gukora urutonde rw’ibiyobyabwenge na zimwe mu nzoga zinyobwa mu Rwanda zizazamo abenshi bagiye kuzajya bahanwa bihanukiriye ndetse n’igifungo k’igihe kirekire kirimo.”

Uyu murenge n’ubwo ubarurirwa mu mujyi wa Kigali ubona ufite ibice byinshi by’icyaro.