Post
Abatalibani n’Abanyamerika bemeye gushyikirana
{Intumwa z’Abanyamerika n’abahagarariye Abatalibani bari guhurira muri Qatar mu rwego rwo gutangira kugirana nabo amasezerano y’amahoro.}
Ngo izi mpande zombi zikaba zishaka kugirana umubano ushingiye ku cyizere nk’uko byatangajwe n’umwe mu bahoze bakuriye Abatalibani.
Ibiro ntaramakuru by’abafaransa (AFP) dukesha iyi nkuru ivuga ko kuri iki cyumweru aribwo iQatar hatangiye ibiganiro bigamije amasezerano y’amahoro ya Afghanistan. Aya makuru akaba yemejwe n’umwe mu bakuru b’idini uba uzwi nka ‘mawlavi’, Qalamuddin, wahoze ari mu bakuriye igipolisi ku butegetsi bw’abatalibani kuva mu 1996 kugeza muri 2001.
Itsinda ry’abatalibani riri mu mishyikirano rigizwe n’uwahoze ari ambasaderi wa Afghanistan muri Arabia Soudite, Shahabuddin Delawar, uwari minisitiri w’ubuzima Sher Mohammad Abaas Stanikzai, Mohammad Tayeb Agha na Aziz-Ul Rahman, wahoze ari umudipolomate i Dubai nkuko uyu munyedini abitangaza.
“Imishyikirano nyirinyirizina ntiratangira. Impande zombie ziracyari gushakisha uko zagirirana ikizere, ibyo bikaba bizafata igihe kitari gito” nk’uko byavuzwe na Mawlavi Qalamuddin, washyizweho na perezida Hamid Karzaï.
Abatalibani bakaba basaba mbere y’ubwumvikanae ubwo aribwo bwose, ukurekurwa kw’Abatalibani bagiye bafungiye muri gereza ya Guantanamo muri Cuba, naho Amerika yo ikifuza ko babanza kureka ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mbere yo kugirana ubwumvikane.
Pakistan ihora ishinjwa na Afghanistan kuba intambamyi y’amahoro ya Afghanistan, yagaragaje ko ishishikajwe n’aya masezerano, kuko ariho ikipe y’abatalibani yahagurukiye yerekeza i Qatar.
Mu bizaganirwaho n’impande zombi ngo ahanini akaba ari ukureba icyakorwa mu guhashya iterabwoba, ahanini hifashishwa igihugu gituranyi cya Pakistan.
Pakistan nayo ikaba yaremeye kugirana imishyikirano na Afghanistan kubijyanye n’abatalibani, ibiganiro byari byarahagaritswe biturutse ku iyicwa ry’intumwa ya perezida Hamid Karzai mu kwa cyenda k’umwaka ushize, yishwe n’umwiyahuzi wari watumwe n’abakuriye umutwe w’Abatalibani.
Abatalibani bakaba barirukanywe n’Abanyamerika mu mwaka wa 2001, ku butegetsi bari bafite kuva mu 1996, kuri ubu bakaba bamaze imyaka 10 barwanya mu buryo bwa kinyeshyamba, ingabo z’amahanga ziri muri Afghanistan. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere akaba aribwo batangaje icyifuzo cyabo cyo gufungura ibiro muri Qatar byo kugiraniramo ibiganiro by’amahoro na Amerika.