Post
Abasirikare b’Abanyamerika barashinjwa gushinyagurira imirambo
{Abasirikare b’Abanyamerika bakorera muri Afghanistan bararegwa gushinyagurira imirambo.}
Imbarutso y’iki kibazo yabaye amashusho yabaye kimomo agaragaza abasirikare b’Abanyamberika banyara ku mirambo y’abantu itatu bigaragara ko yafatiwe mu gihugu cya Afghanistan.
Kuri uyu wa Kabiri, urwego rw’ingabo zirwanira mu mazi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rwatangije iperereza ryimbitse rigamije kumenya abasirikare bane bagaragara muri aya mashusho bambaye imyenda y’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika banyarira imirambo y’Abatalibani kandi bavuga amagambo yo gushinyagura.
Nk’uko tubikesha amakuru ya France24, ngo hari ijwi ry’umwe mu basirikare ryumvikana abwira umurambo ngo:” Gira umunsi mwiza nshuti yanjye’’.
Aba basirikare ngo nibaramuka bamenyekanye bagashyikirizwa ubutabera icyaha kikabahama bazahanwa hakurikijwe uko itegeko ry’ubucamanza bwa gisirikare mu gihugu cyabo ribiteganya.
Umwe mu Batalibani utavuzwe izina waganiriye na BBC yanenze bikomeye ingabo z’Abanyamerika, ati:’’Iki si igikorwa cya kimuntu, ni igikorwa cya kinyamaswa kandi kuri twe turagifata nk’igikorwa kigayitse cyane.’’
Aya mashusho akaba yavugishije abayobozi b’Abatalibani batari bake, aho n’uwitwa Qari Yousuf Ahmadi wabwiye BBC ko atari ubwa mbere ingabo z’Abanyamerika zikora bene ibi bikorwa bo bita iby’ubunyamaswa kuko ngo ibyo zakoreraga infungwa z’Abatalibani zari zifungiye muri gereza yo ku kirwa cya Guantanamo nabyo byari biteye isoni.
Gusa hari na bagenzi babo nka Zabihullah Mujahid wasabye ko aya mashusho atafatwa nk’umukino wa politiki ngo bibe byahagarika ibiganiro by’amahoro barimo bigamije kuzana ituze mu gihugu cya Afghanistan n’ihererekanya ry’imfungwa z’intambara ku mpande zombi.