Post
Abashoramali bo muri Norvege beretswe inyungu zo gushora imali mu Rwanda
{Mu nama nyungurana bitekerezo yabahuje n’abashoramali bo mu Rwanda, abashoramali bo muri Norvege beretswe ibyiza n’inyungu z’umwihariko ziri mu gushora imari mu Rwanda.}
Iyi nama yabaye kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2012, yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) ku bufatanye na Ambasade ya Norvege mu Rwanda, hagamijwe guteza imbere ishoramali ndetse no kurebera hamwe uburyo bw’imikoranire hagati y’abikorera mu bihugu byombi.
Mu kiganiro cyatanzwe na Viviane Kayitesi ushinzwe guteza imbere ishoramali muri RDB, herekanywe inyungu z’umwihariko ziri mu gushora imari mu Rwanda, harimo kuba u Rwanda ruri ku isonga mu korohereza abashoramali muri Afurika.
Kayitesi Viviane yasobanuye ko u Rwanda rwashyize ingufu mu kunoza ubucurzi nk’uko byagaragajwe na Raporo ya Banki y’isi, aho u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 1 ku isi muri 2010 n’ uwa kabiri muri 2011 mu kuvugurura ubucuruzi (Business reform ), kandi rushyirwa ku mwanya wa 9 ku isi mu kwandika ibigo by’ishoramali.
Yabwiye aba bashoramali bo muri Norvege ko mu Rwanda hari uburyo bwiza wo gukora ubucuruzi bitewe n’umutuzo muri politiki n’umutekano, kandi hari n’ibikorwa remezo byorohereza abashoramali nk’umurongo wa interineti (dore ko u Rwanda ruri mu bihugu bitatu bya mbere muri Afurika mu kugira itumanaho rya internet); ahantu hateguriwe imirimo y’ubucurzi n’inganda hazwi nka Kigali special Economic zone, n’ ibindi.

Ambasaderi wa Norvege mu Rwanda, Thorbjon Guastadsaether yavuze ko iyi nama ari ingenzi ku bihugu byombi, ati:”Iyi nama ni ingirakamaro mu kuzamura ubukungu bw’ibihugu byombi, kurwanya ubukene ndetse no gufatanya mu kugera ku isoko mpuzamahanga.”
Yakomeje avuga ko abikorera bo mu bihugu biri mu nzira y’ amajyambere, ari inkingi yo guteza imbere ubukungu. Yongeyeho ati:”Turi hano tugamije kumenya ibyiza byo gushora imari mu Rwanda, kugira ngi dukorane.”
Umuyobozi Mukuru wa RDB, John Gara yashimiye ubufatanye bwa Ambasade ya Norvege mu Rwanda, agira ati:” Ndashimira Ambasade ya Norvege kuba yabonye u Rwanda nk’igihugu yashishikariza abakorera ku giti cyabo gushoramo imari.”
Yemereye abikorera mu gihugu cya Norvege ubufatanye bwiza ndetse no kuborohereza mu buryo bwose igihe bifuje gukorera ubucuruzi bwabo mu Rwanda.
Abikorera ku giti cyabo baturutse mu Rwanda no muri Norvege bunguranye ibitekerezo ndetse banagaragaza zimwe mu mbogamizi bifuza ko zakosoka, harimo nko ubutinde bugaragara mu bikorwa byo gutanga amasoko.
Ibigo bigera ku icumi biturutse muri Norvege nibyo byari bihagarariwe muri iyi nama aho bahuye n’ abandi bashiramali bakorera mu Rwanda.

