Post
Abasabiriza ku mihanda bariyongera uko twegera 2020
{Abantu basabiriza ku mihanda baragenda biyongera cyane mu mijyi.}
Mu mujyi wa Kigali ahantu hakunzwe kunyurwa na benshi, uhasanga abantu basabiriza biganjemo abagore bafite abana ndetse n’abagabo bafite ubumuga bw’ingingo zimwe na zimwe basaba abantu bose babanyuraho.
Ubwo IGIHE.com yaganiraga n’ababa bicaye ku kayira kava mu mujyi aho bakunze kwita kwa Rubangura kagana aho bategera imodoka hazwi ku izina rya Statistic, badutangarije ko nta kundi babigenza kugira ngo babeho ndetse abesheho n’umuryango we.
Bagize bati: “Ntabwo tuba dukunze gusaba kuko nta muntu n’umwe ubikunda, yewe nta n’uwaguha icyubahiro ukwiye igihe umusaba, ahubwo ubu nibwo buryo bwa nyuma na nyuma umuntu aba yahisemo ngo abesheho umuryango we.”
Bakomeje bavugako hari igihe abantu bavuga ko ari ingeso mbi baba bafite kuko mu muco w’abanyarwanda nta gusaba twigeze bakomeza bahamya ko ari kubura uko bagira.
Twagerageje kuvugana n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mujyi wa Kigali Tumukunde Hope kugira ngo agire icyo abidutangarizaho ntitwabasha kuvugana nawe kuko yari mu nama.
