Post
Abari bafite ibyuma bikonjesha Nyabugogo bararirira mu myotsi
{Abacuruzi bari bafite ibyuma bikonjesha bakoreraga muri gari ya Nyabugogo mu buryo butemewe n’amategeko byafatiriwe, n’ubuyobozi ariko bo baravuga ko barenganyijwe.}
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Mutarama 2012, ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimisagara bwafatiriye ibyuma bikonjesha by’abacuruziraga ku mabaraza muri gari ya Nyabugogo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara Ndayisenga Jean Marie yagize ati:”Umurenge wa Kimisagara umaze igihe kitari gito wandikira abacuruza mu kajagari ibisaba ko bashaka ahantu hemewe bashobora gukorera neza ndetse bakanasora nk’uko bisabwa n’amategeko”.
Yakomeje anavuga kandi ko kumugoroba yihutiye kugirana inama n’abafatiriwe ibikoresho bakaba bategetswe kuzishurwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi 50 y’Amanyarwanda kugirango basubizwe ibikoresho byabo byihutirwa, bakanashaka ahantu ho gukorerwa hujuje ubuziranenge bityo bakabona gufashwa n’Umurenge.
Mu kiganiro na IGIHE.com abacuruzi banyuranye bambuwe ibyuma bikonjesha (Frigos) bemeye ko batajya basora kuko bishura abanyir’amazu, basanga kandi kuba Umurenge wahisemo gufatira ibikoresho byabo ari akarengane kuko hari n’abandi bazunguza ibicuruzwa bitandukanye bitwaza amakarita ndetse n’imyambaro bahawe n’ishirahamwe.
Basoje basaba ko ubuyobozi bwabaha amahirwe yo gukora ndetse bagasubizwa ibikoresho byabo, bityo bakabona gusora mu gihe bizaba ari ngombwa.