Post
Abapolisi batatu ba Kenya biciwe ku mupaka wa Somalia
{Umuntu witwaje intwaro yivuganye abapolisi batatu akomeretsa babiri n’abandi 13 barazimira hafi y’umupaka wa Somalia.}
Ibi byemejwe n’umuvugizi w’igipolisi cya Kenya Eric Kiraithe ubwo cyaganiraga na BBC, ariko ngo nta muntu uratabwa muri yombi akekwaho kugira uruhare muri iki gitero cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu mu nkambi ya Gerille mu gace Wajir mu bilometero 100 uvuye ku mupaka uhuza Kenya na Somalia.
Bamwe mu bayobozi bakuru b’igipolisi cya Kenya batunze agatoki Abarwanashyaka ba al-Qaeda bafitanye isano na Al-shabaab.
Eric Kiraithe yatangarije news24.com ko umubare w’abaturage bazize iki gitero utarabarurwa neza ariko nabo ari benshi, ariko ngo hashyizwe indege zo mu bwoko bwa Kajugujugu n’ibindi bkorwa bya gisirikare agamije gushakisha abandi ba police 13 baburiwe irengero nyuma y’iki gitero cyakozwe hifashishijwe imbunda n’ibiturika.
Ibitero nk’ibi ku birindiro bya Polisi mu gihugu cya Kenya byari bisanzwe biba ahanini kubera impunzi z’Abanyasomalia ziri muri iki gihugu, ariko byakajije umurego ubwo Leta ya Nairobi yafataga umwanzuro wo kugaba ibitero bya gisirikare ku mutwe w’inyeshyamba wa Al-Shabaab.