Post
Abapolisi 50 bahuguriwe kugenza ibyaha
{Nyuma y’amahugurwa y’amezi atatu, abapolisi 50 bashoje amasomo yabo ku bijyanye no gukora iperereza cyangwa se kugenza ibyaha (crime investigation). Umuhango wo guhabwa impamyabumenyi wabereye ku Ishuri Rikuru rya Polisi riri mu karere ka Musanze.}
Aba bapolisi bahawe amasomo menshi arimo imyitwarire y’aho ibyaha byabereye, ibyaha bijyanye n’ imari, uburenganzira bwa muntu n’ amategeko, ikoranabuhanga n’ ibindi.
Mu butumwa yagejeje ku basoje amasomo yabo, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’igihugu DIGP Stanley Nsabimana yavuze ko uko igihugu gitera imbere ari nako ibyaha byongera ubukana.
Yagize ati: “Dukeneye abagenzacyaha beza, bafite ubushobozi bwo guhangana n’ibyaha bitandukanye”. Yabasabye kandi gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe mu gutanga umusaruro mwiza mu gihe cyose byaba bikenewe.
Umuyobozi w’ ishuri rikuru rya Polisi, ACP Felix Namuhoranye yasobanuye ko aya masomo y’ ingenzi agiye gutuma abapolisi bagenza ibyaha mu buryo bw’ umwuga.