Post
Abanyeshuri dutoza bafite impano yo gukina pe – Ben Nganji
{Mu gihe hateganyijwe gushyirwa hanze ku mugaragaro nimero ya kabiri y’ikinyamakuru Ni Nyampinga, abanyeshuri bo mu bigo bizarushanwa mu gukina amakinamico bageze kure imyimenyerezo.}
Mu kwimenyereza gukina amakinamico, inzobere eshatu mu kuyatoza no kuyakina arizo Bisangwa Nganji Benjamin uzwi cyane mu “Inkirigito”, Ntigurirwa Hyppolite uzwi muri “Stars du Theatre” na Mukaseti Pacifique uzwi nka “Yvonne” mu ikinamico Urunana, zirimo zitoza abanyeshuri bo mu mashuri atatu y’i Gicumbi ariyo Urwunge rw’amashuri de la Salle, Urwunge rw’amashuri rwa Notre Dame du bon Conseil n’Urwunge rw’amashuri APAPEB.
Urubuga IGIHE.com rusura aya mashuri aberaho iyi myimenyerezo, twaganiriye n’aba batoza uko ari batatu. Icyo bahurizaho ni uko abanyeshuri batoza bagaragaza ubuhanga mu gusobanukirwa uko iyi mikino biga ikinwa.
Ben Nganji, umwe mu batoza yagize ati: “Imyiteguro iragenda neza, abanyeshuri dutoza bafite impano yo gukina pe, ikindi gishimishije ni uko badakina ngo bigarukire aho, ahubwo ibyo batozwa bihita bibinjira bakabikurikiza, njye mbona ku munsi nyirizina bazaba babizi bihagije.”
Gushyira hanze ku mugaragaro nimero ya kabiri y’ikinyamakuru Ni Nyampinga ifite umutwe ugira uti “Ibyiza biri imbere” biteganyijwe kuri uyu wa 30 Mutarama mu Rwunge rw’amashuri de la Salle, kikaba kigenewe abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 10 na 19. Kuri uyu munsi abahanzi nka Miss Jojo na Rafiki bazaririmbira abazitabira ibirori.


