Post
Abanyamakuru b’Umurabyo barasaba Urukiko rw’Ikirenga kubagira abere
{Kuri uyu wa 31 Mutarama 2012, uwari umwanditsi Mukuru w’ikinyamakuru Umurabyo, Uwimana Nkusi Agnès n’umunyamakuru Mukakibibi Saidati bajuririye mu Rukiko rw’Ikirenga ibihano bakatiwe n’Urukiko Rukuru, aho basaba kugirwa abere cyangwa bakagabanyirizwa ibihano.}
Muri uru rubanza rwari rwitabiriwe n’abatari bake rukaba rwari ruyobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Professor Sam Rugege, Ubushinjacyaha bwakomeje gushinja Uwimana ibyaha bunahamya ko ibyo yandikaga byari ibihuha kuko nta gihamya yabigaragarizaga, nk’aho yanditse ko ingabo z’u Rwanda zatahukanye imitungo ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mwaka w’ 1998.
Aha uregwa yavuze ko ibyo yanditse bitari ibihuha, aho avuga ko bamwe mu basirikare bakuru baherutse gufatirwa ibihano bishingiye ku myitwarire mibi irimo gucuruza amabuye y’agaciro basahuye muri Congo bakabikorana n’abasivili b’Abanyekongo.
Naho ku cyaha cyo gupfobya Jenoside, impamvu Ubushinjacyaha bumushinja iki cyaha, ni ukuba Uwimana nk’umuntu wiyemerera ko Jenoside yabayeho kandi igakorerwa Abatutsi, yarirengagije uko kuri agahindukira akandika ko habayeho gutemagurana hagati y’Abahutu n’Abatutsi, n’ubwo nyuma yanditse ko ibyo yavugaga ari ibyabereye muri Congo.
Mu bujurire bwabo habanje kwiregura Uwimana wavuze ko bo nk’ubutegetsi bwa kane batigeze bashaka gukora nkana icyaha icyo aricyo cyose, ahubwo ibyo bakoze byose byari ukwishakira imibereho, bityo akaba yisabira ko Urukiko rwakwita kuri icyo, hakiyongeraho uburwayi afite rukamugira umwere, rwasanga afite ibyaha rukareba niba bikwiye imyaka 17 kuko kuri we Urukiko Rukuru rutamuhaye ubutabera yishimira.
Saidati we yavuze ko kuba avugwaho kudatanga ibimenyetso atari byo, kuko ibimenyetso bihagije yabaga abifite kandi yanabigaragarije Urukiko, akaba yumva yizeye ubutabera yahabwa n’Urukiko rw’Ikirenga.
Umwunganizi we mu mategeko yamusabiye ko yahanagurwaho ibyaha, ariko Ubucamanza buramutse busanze icyaha kimuhama bukamugabanyiriza ibihano hakurikijwe ko ari n’ubwa mbere yaba ahamwe n’icyaha.
Abanyamategeko baturuka muri Commmonwealth na EAC bitabajwe na Uwimana na Mukakibibi bavuze bibanda ku ngingo nyoroshyacyaha y’166 y’itegeko rihana no ku burenganzira bw’itangazamakuru hamwe n’uburenganzira bw’umwenegihugu bumwemerera kudafungwa igihe kinini azira kuvuga ibintu uko abyumva.
Urubanza rukaba rwasubitswe hatumviswe abiswe inshuti z’urukiko, rukazasubukurwa tariki 17/02/2012 saa yine z’amanywa. Icyo gihe urukiko rukazagaragaza niba abitwa inshuti z’urukiko bahabwa ijambo, bitabaye ibyo urukiko ruzashingira ku myanzuro y’ababuranyi gusa rutangaze igihe urubanza ruzasomerwa.
Uwimana Nkusi Agnes akurikiranyweho ibyaha bine yahamijwe n’Urukiko Rukuru aribyo: Gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gukurura amacakubiri, kwangisha abaturage ubutegetsi, guhungabanya umudendezo w’igihugu hiyongeraho no gusebya Umukuru w’igihugu.
Iki cyaha cyo gukurura amacakubiri cyo akaba atari n’ubwa mbere agikurikiranyweho kuko yigeze guhamwa nacyo akaza kugihanirwa n’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.
Naho mugenzi we Mukakibibi Saidati baregwa mu rubanza rumwe, ashinjwa ibyaha bibiri aribyo: gukurura amacakubiri, no kuvutsa igihugu umudendezo ari nacyo kimuhama akaba yaranagihanishirijwe imyaka irindwi y’igifungo.