Post
Abakunze guhungabana mu kwibuka ni abafite hagati y’imyaka 15 na 25
{Mu bushakashatsi bwakozwe n’inzego zitandukanye z’ubuzima zigaragaza ko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abakunze guhura n’ikibazo cy’ihungabana ari abantu bafite imyaka 15 na 25 ndetse n’igitsinagore.}
Mu kiganiro n’abanyamakuru ndetse n’abahagarariye FARG, IBUKA, CNLG n’abafite aho bahuriye n’ubuzima bwo mu mutwe. Abahagarariye izi nzego bagaragaje ibibazo bikunze kugaragara mu gihe cyo kwibuka n’uburyo bakwitegura uburyo bazafasha abazahura n’ihungabana mugihugu hose mugihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 18.
Dr. Yvonne Kayitashonga, Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe muri Minisiteri y’Ubuzima, atangaza ko mu barwayi bakira bahura n’ihungabana ndetse n’ibitaro bisanzwe byo mu gihugu, akenshi icyiciro cy’abafite imyaka 15 na 25 ndetse n’igitsinagore aribo baza ku mibare iri hejuru.
Kayitashonga avuga ko usibye abo bakira bahura n’ihungabana rikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari n’irindi hungabana bakunze guhura naryo ry’abantu muri rusange bitewe n’ibibazo byo mu miryango birimo amakimbirane, ibibazo bishingiye ku bukene n’ibindi. Avuga ko ibi byose byongera umubare w’abo bakira baba bahuye n’ibibazo byo mu mutwe.
Yakomeje avuga kko mu rwego rwo gufasha abazahura n’ihungabana mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 18, bateganyije abaganga bazobereye mu bibazo byo mu mutwe ndetse n’abakangurambaga mu bitaro byo mu gihugu ku buryo bizera ko bazabasha gutanga ubufasha ku bantu benshi baramuka bahuye n’ikibazo cy’ihungabana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Mucyo Jean de Dieu avuga ko bagiye gushyira hamwe n’izindi nzego zibishinzwe kugira ngo barebe ko bajya bitegura uko bazafasha abakunze guhura n’ibibazo nk’ibi mbere y’uko kwibuka bitangira ndetse na nyuma yaho bagakomeza kujya babikurikirana, akaba ariyo mpamvu bashyizeho amatsinda atandukanye hirya no hino mu gihugu azabafasha mu gikorwa cyo kuzafasha abazahura n’ihungabana babitaho banabahumuriza.