Post
Abakrisitu bakora mu mari basabwe kuba urugero
{Mu ijoro ryo kuwa Gatanu Ihuriro ry’Abakrisitu bakora cyangwa bafite ibigo by’imari bitandukanye (Christian Financial Forum) bahuriye hamwe bishimira ibyiza Imana yagejeje ku Rwanda mu gihe ibindi bihugu byo ku isi byagize ibibazo bikomeye mu nzego z’imari zabyo bakaba bsabwe kubera bagenzi babo n’isi muri rusange igisubizo nk’abantu bazi Imana.}
Uyu muhango wari wiswe Thanksgiving Dinner wari witabiriwe n’abayobozi n’abandi banyacyubahiro batandukanye mu ijambo bagiye bavuga bibanze ku gushima Imana ku kuba yararinze urwego rw’imari mu mwaka wa 2011, kuko ngo n’ubwo igaciro k’ifaranga rw’u Rwanda kamanutse mu mwaka ushize bitagize ingaruka ku rwego rw’imari rw’u Rwanda, nk’uko byagaragaye mu bihugu bitandukanye harimo ibyo mu burayi na Amerika.
Apostle Dr. Paul Gitwaza wari umwe mu bashyitsi b’icyubahiro mu ijambo yagejeje kubari bahari yasabye ko buri muntu wese cyane cyane ukijijwe yagerageza kuba igisubizo aho ari hose no mubyo akora byose, ati:”Abantu bakwanga, bagukunda uretse ko udashobora no kubaho nta mwanzi ugira nuba ibyo ukora ari igisubizo kuri bo uko byagenda kose bazagukenera, isi muri iki gihe ikeneye igisubizo, mubere bagenzi banyu igisubizo”.
Yakomeje avuga ko Abantu bakora mu bigo by’imari nk’amabanki n’ahandi baba bafitiwe ikizere gikomeye n’ababatsa imitungo yabo bityo bakaba bakwiye kwifashisha Bibiliya nk’igitabo gikubiyemo amasomo n’ubwenge bwose byabafasha kudatakaza icyo kizere bafitiwe no kuba batateshuka ngo bahemukira ababizera.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi, John Rwangombwa wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye Christian Financial Forum ku bw’iki gitekerezo cyo kwibumbira hamwe bakungura na ibitekerezo no kubw’uyu munsi wo kwishimira ibyiza bitari bike Imana yagejeje ku Rwanda ariko anabasaba ko n’ubwo guhuza iby’Imana n’amafaranga bitoroshye gukora uko bashoboye bakabera igisubizo urwego rw’imari mu Rwanda.
Ati: “Mukwiye kumenya ko muri uru rwego kugira ngo mufashe ababagana gutera imbere, mukamenya ko mudakwiye kumenya ko amafaranga mucunga ari ay’abandi, abayabahaye baba bashaka ko mubafasha kuyabyaza umusaruro.”
Akomeza abasaba gukomeza gushyira ingufu mu gukorera hamwe kandi kuko ngo bari kumwe n’imbaraga z’Imana bazabera igisubizo igihugu kandi abizeza ko na leta ibashyigikiye kimwe n’abandi banyarwanda abo aribo bose bibumbira hamwe mu rwego rwo kubonera igihugu ibisubizo.
Uyu muhango wasojwe no kugenera impano za Bibiliya Minisitiri John Rwangombwa, Claver Gatete Guverneri wa Banki nkuru y’u Rwanda na Monique Nsanzabaganwa umwungirije ku buyobozi bw’iyi banki.



