Post
Masamba na Samputu bagiye gutegura ibihembo by’abahanzi b’umuco nyarwanda
{Umuhanzi Masamba Intore afatanije na mugenzi we Jean Paul Samputu bagiye kureba uko bategura irushanwa ritanga ibihembo ku bahanzi bakora injyana ifatiye ku muco n’umwimerere nyarwanda (Traditional Awards). }
Ibi babitekerejeho nyuma yo kureba imitangirwe n’imitegurire y’amarushanwa yo mu Rwanda, ariko igitekerezo cyo gushyiraho iri rushanwa bakemeranijeho neza ubwo bahuriraga mu itoranywa ry’abahanzi 20 bazatorwamo icumi bahatanira igihembo cya Primus Guma Guma SuperStar.
Masamba avuga ko kuba indirimbo bakora z’umuco nyarwanda zijya mu bihugu byo hanze zigakundwa no mu marushanwa zikegukana ibihembo ariko hano mu Rwanda ntizikundwe harimo ikibazo.
Ati :’’Maze kubiganiraho na Samputu, twasanze dukwiye kugira icyo dufasha abahanzi bakiri bato bakora injyana nyarwanda’’.
Itangwa ry’ibi bihembo rikazakorwa mu rwego rwo gushimangira umuco n’injyana nyarwanda mu bakiri bato kuko ngo batakiyiyumvamo.
Masamba avuga ko bagiye kuvugana na Samputu barebe uko bihutisha Traditional Awards itangire bidatinze.
Masamba yashimangiye ko n’ubwo adakora umuziki ngo ahabwe ibihembo, akorera guha ubutumwa Abanyarwanda, ikaba ari nayo mpamvu atajya ahatanira ibihembo n’ibikombe bitandukanye bya hano mu Rwanda ariko ngo anasanga n’ibihembo bitangwa akenshi biba binashingiye ku bakiri bato gusa.