Post
Abahoze muri FDLR bemeza ko iri mu marembera
{Abahoze ari abasirikare ba FDLR baba mu kigo cya Mutobo bahamya ko ibikorwa by’uyu mutwe witwara gisirikare biri mu marembera. }
Nk’uko Rwanda News Agency ibitangaza, buri cyumweru hataha abasirikare ba FDLR bari hagati ya 200 na 300. Kuri ubu FDLR ikaba isigaranye abasaza n’abandi bataramenya ukuri kw’ibibera mu Rwanda, nk’uko bitangazwa n’ababa muri iki kigo cya Mutobo.
Bamwe mu bataha ngo bamenya ko mu Rwanda ari amahoro iyo bari mu mashyamba bakumva ikiganiro gitangwa na MONUSCO kigahita kuri Radiyo Okapi ndetse na Radiyo Rwanda.
Bamwe mu bavuye muri FDRL bari mu kigo cya Mutobo bavuga ko muri Kivu y’Amajyaruguru hasigaye abarwanyi ba FDRL bagera ku 2 000, muri aba hakaba higanjemo abasaza benshi ndetse n’abana.
Bakomeje bagira bati ” Iyo umusirikare wa FDRL akomeretse biratinda agapfa yishwe n’ibikomere kubera ko nta buryo bwo kwivuza buhaba, ugize amahirwe agobokwa na MONUSCO ikamuvura, yarangiza ikamucyura mu Rwanda. FDRL yose ifite abiyita abaganga 20 gusa.”
Abahoze mu ngabo za FDRL bavuga ko iyo umuyobozi ashinzwe kuyobora ingabo 150, 1/3 baba bashinzwe kwikorera ibikoresho byibwe, kuko ubu abasirikare ba FDRL batunzwe no gucuza Abanyekongo utwabo.
Bemeza ko nta n’ibikoresho bagira kubera ko n’imbunda ziciriritse bafite za AK 47 (Kalachnikov) baba baraziguze n’abasirikare b’Abakongomani.
{{Ngo ntaho washingira uvuga ko FDRL igifite imbaraga}}
Bati ” Buri bataillon iba ifite ububiko bw’imbunda buba buzwi n’abasirikare bakuru gusa; iyo bagiye gutaha mu Rwanda barabwimura, abasigayeyo ntibamenye aho bazerekeje.”
Mu butumwa bwatanzwe na Iyamuremye Moïse Kayitani, yasabye bagenzi be basigaye mu mashyamba gutaha.
Jean-Népomuscène Tugirumukiza, umuyobozi wungirije w’iki kigo cya Mutobo yatangarije RNA ko ushoje aya mahugurwa atangwa na bamwe mu ngabo z’u Rwanda, ahabwa amafaranga 60.000 amufasha mu buzima bwo hanze; ati ” Buri wese ahabwa amafaranga amufasha gutangira ubuzima busanzwe kandi baba bafite ubushobozi bwo kwihangira imirimo.”
Umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze ubwicanyi mu Rwanda ndetse n’abana babo bahunganye mu mwaka w’1994.