Post
Nyamasheke : Amazu abiri y’ubucuruzi yibasiwe n’inkongi y’umuriro
{Polisi y’igihugu irahamagarira Abanyarwanda kwirinda impanuka ziturutse ku muriro; ibi bije nyuma y’impanuka yabereye mu gace gakorerwamo ubucuruzi mu karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba. }
Amakuru dukesha urubuga rwa Polisi y’u Rwanda avuga ko iyi nkongi yangije ibintu bifite agaciro kangana na 1,076,000 by’amafaranga y’u Rwanda, ikaba yaraturutse kuri batterie ya telefone bari barimo gushyiramo umuriro bakoresheje charijeri (chargeur) y’igiti yasandaye igateza inkongi mu nzu yose.
Iyi nkongi y’umuriro yabereye mu Mudugudu wa Karambo, Akagali ka Kigoya, Umurenge wa Kanjongo, ku itariki ya 03 Gashyantare 2012, yatumye umucuruzi witwa Manirafasha atakaza ibifite agaciro k’ibihumbi 600, Mugabushaka Alexis we yatakaje iby’ibihumbi 280,000 n’amafaranga ibihumbi 16, naho Niyonsaba Jean Pierre we atakaza ibifite agaciro k’ibihumbi 180.
Nyuma y’aho Polisi mu Karere ka Nyamasheke imenyeye iyi mpanuka, yaje gutabara igerageza kuzimya umuriro yifashishije imodoka za kizimyamwoto.
Chief Superintendent Reverien Rugwizangoga ushinzwe gukumira impanuka ziturutse ku muriro yasabye abaturage kwirinda icyatera bene izo mpanuka kuko zihitana abantu benshi. Yabasabye kuba maso mu bihe by’ubushyuhe kuko nabwo buri mu byongera imanuka.
Chief Superintendent Reverien Rugwizangoga yagize ati “ Dufite ibimenyetso byinshi byerekana ko mu bice by’icyaro haba impanuka nyinshi ziturutse ku muriro. Ahanini biva ku bantu bakomeje gutwika; ibi tubyamaganire kure”.
Bumwe mu buryo bwo kwirinda impanuka ziturutse ku muriro ni uguhererekanya amakuru kugirango ahabonetse iki bazo bagikemure mu maguru mashya.