Post
Umuhanzi Papa Wemba yakatiwe igifungo cy’amezi 15
{Ku wa Gatatu w’icyumweru turimo gusoza, urukiko rwo mu mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi rwakatiye Papa Wemba igifungo cy’amezi 15 gisubitsw eazira ubucuruzi bw’abantu, n’ihazabu y’ibihumbi 22 by’amayero (amafaranga akoreshwa mu muryango w’ibihugu by’i Burayi), kimwe cya kabiri cyayo nacyo gisubitswe bivuze ko yongeye gufatwa akora isubiracyaha ibi yasubikiwe byahita bisubukurwa .}
Papa Wemba ufite ubwenegihugu bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo afatwa nk’umwami w’injyana ya Rumba iwabo, akaba n’icyamamare muri Afurika n’isi muri rusange kuri iyi njyana.
Amakuru dukesha urubuga rwa lesoir.be aravuga ko muri 2003, mu mujyi wa Zaventem hagaragaye abantu 15 b’Abakongomani bari bazanywe na Papa Wemba avuga ko nabo ari abahanzi n’abaririmbyi bamufasha muri muzika ye, ariko ngo abakoze iperereza kuri iki kibazo baje gusanga bose nta n’umwe ufite igikoresho cya muzika, nta n’umwe uzi indirimbo ya Papa Wemba.
Mu iburanishwa ry’uru rubanza Papa Wemba yaje kwemera ko yishyuye amayero 3,500, kugira ngo abone impapuro z’inzira z’abo bose.
Nk’uko raporo z’iperereza zabigaragaje ngo basanze Papa Wemba atari ubwa mbere ahanwe azira iki cyaha dore ko no mu mwaka wa 2004, ubutabera bw’u Bufaransa bwamuhamije iki cyaha cyo gucuruza abantu ahanishwa igifungo cy’amezi 30, asubikirwa 26, bivuze ko yafunzwe muri gereza amezi ane gusa; icyo gihe yanaciwe ihazabu y’ibihumbi 10 by’amayero.