Post
Norvège yemeye kohereza Bandora mu Rwanda
{Urukiko rw’ikirenga rwa Norvège, rwemeje ko Charles Bandora, wahoze ari umucuruzi mu Bugesera, akaba akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agarurwa mu Rwanda agakurikiranwa.}
Umushinjacyaha Alain Mukuralinda, akaba yishimiye iki cyemezo cy’urukiko, avuga ko ari ukubahiriza ibyemezo by’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), Suwede n’urukiko rw’u Burayi rushinzwe kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Ati: “Ni ikintu cyiza. Biragaragaza ko ibihugu byose byizera ko ubutabera bw’uRwanda bushobora gucira urubanza umuntu mu buryo buboneye.”
Mukurarinda yongeyeho ko umuntu agomba gucirirwa urubanza aho yakoreye ibyaha, bitaba ibyo, rugacirirwa aho yafatiwe. Ati: “Icyangombwa ni ukuba umuntu aburanishwa muburyo bukurikije amategeko.”
Umuryango wa Bandora wo wifuzaga ko Norvège yamwohereza ahandi hatari mu Rwanda, dore ko wo unavuga ko ibyo ashinjwa byose bitari ukuri bagira bati: “Uruhare no gushishikariza avugwaho ko yagize ni ugukabya cyane.”
Bandora avuka mu hahoze ari Gikongoro. Ashinjwa kuba yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe ahitwa ku Ruhuha muri Bugesera, mu majyepfo y’uburasirazuba bw’uRwanda, ndetse no kuba yarasahuye imitungo y’abaturage.
Yari umwe mubakire bakomeye mu Bugesera, aho yaje no kuba umuyobozi w’ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND, muri komini Ngenda ariko akaza guhara uwo mwanya kugira ngo yikurikiranire iby’ubucuruzi bwe yakoraga hagati y’agasantire k’ubucuruzi ka Ruhuha na Kicukiro mu mujyi wa Kigali.