Post
Intambara iratutumba hagati ya Sudani zombi
{Sudani y’Amajyaruguru iritegura gushoza intambara na Sudani y’Amajyepfo, ibi bikaba byatangajwe kuri televiziyo y’igihugu na Perezida wa Sudani y’Amajyaruguru Omar el-Béchir kuri uyu wa Gatanu.}
Amakuru dukesha Jeune Afrique aravuga ko kuri ubu umutekano utameze neza nk’uko ndetse bikaba biganisha ku ntambara hagati y’ibi bihugu byombi nk’uko Omar el-Béchir yabigaragaje avugako barimo kwitegura intambara kurusha gushaka amahoro.
Ibi Omar el-Béchir akaba yabitangaje nyuma yo kumva ibyatangajwe na Perezida wa Sudani y’Amajyepfo, Salva Kiir aho yavuze ko hagomba gutegurwa imishyikirano hagati y’ibi bihugu byombi kugira ngo bagabane amwe mu mariba ya peteroli iki gihugu gifite.
Ku ruhande rwa Sudani y’Amajyepfo bagaye uko Omar el-Béchir yakiriye igitekerezo cya mugenzi we Salva Kiir bakaba bibajije niba buriya buryo aribwo bunoze kugira ngo amahoro agaruke muri kariya karere.
Minisiri w’itangazamakuru wa Sudani y’Amajyepfo, Barnaba Marial Benjamin yagize ati: “Dushyigikiye igitekerezo cya Perezida wacu ntabwo dushaka gushoza intambara kuko Sudani y’Amajyaruguru ntabwo ari abanzi bacu turashaka amahoro. Omar el-Béchir yashatse kudushozaho intambara guhera muri 2005 niba abona ko kudutera kubera umutungo wacu wa peteroli , nacyo n’ikindi kibazo.”
Imishyikirano yo kugabana ubukungu bwa peteroli hagati y’ibi bihugu byombi iteganyijwe ku itariki 9 Gashyantare uyu mwaka Addis Abeba muri Ethiopia.
Uyu mushyikirano uje nyuma y’uwawubanjirije nawo warangiye ntakigezweho hagati y’ibi bihugu byombi.
Sudani y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru bipfa ubukungu bwa Peteroli ndetse n’agace ka Abyei indiri y’abahungabanya umutekano muri ibi bihugu byombi aho kimwe gishinja ikindi kuba umuterankunga w’abahungabanya umutekano w’ikindi.