Post
Abakora ibikoresho by’ubugeni bashyiriweho isoko
{Bamwe mu banyabukorikori bo mu Rwanda, bakora ibihangano byabo baba mu cyaro, bikabura isoko kubera kutamenyekana bashyiriweho isoko ryabyo riherereye mu Mujyi wa Kigali hafi ya Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Michel.}
Ndungutse Jean Damascène, ari mu ihuriro ry’abanyabukorikori bo mu gihugu, akaba akorera mu Karere ka Gicumbi, avuga ko ashimira Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda kuba yarabahurije hamwe, kugira ngo ibihangano byabo birusheho kumenyekana mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Akomeza avuga ko mu myaka yashize, wasangaga nta bigo bya Leta cyagwa Minisiteri zibishinzwe babitagaho kugira ngo n’abari mu byaro barusheho kumenyekana mu bihangano by’ubukorikori bakora.

Ndungutse asanga kuba abanyarwanda batitabira kugura ibihangano nyarwanda, biterwa no kutagira amafaranga ahagije ndetse no gutamenya agaciro kabyo. Yagize ati: “Abanyarwanda baracyiyubaka ntabwo baragera ku rwego rwo kugura umutako w’ibihumbi 300 kandi ujyanye n’umuco wabo.”
Akomeza avuga ko usanga abanyamahanga aribo babigura cyane kurusha abanyarwanda kuko aribo bazi agaciro kabyo no gukunda ibintu by’umwimerere.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Kanimba Francois, wafunguye ku mugaragaro inyubako icururizwamo ibihangano by’ubukorikori. yashimiye abanyabukorikori 92 batoranyijwe ku rwego rw’igihugu, bagahuriza hamwe ibihangano byabo biturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu kugira ngo bibashe kubona isoko, haba mu gihugu imbere ndetse no hanze yabyo. Yababwiye ko ari iterambere mu guha agaciro ibihangano by’ubukorikori bikorerwa mu Rwanda.

Kanimba yashimiye ikigo Ikaze Showroom na Rex Clement yo mu gihugu cy’u Bwongereza, bashyizeho gahunda yo kumenyekanisha, ibi bihangano n’ababikora ku rwego rw’igihugu ndetse no mu mahanga aho bashobora kubigura bifashishije ikoranabuhanga rya internet, amafaranga akagera kuwakoze icyo gihangano.
Yasabye abagize ihuriro ry’ubukorikori mu Rwanda, ko bagana amabanki babitsa ndetse no kwaka inguzanyo, kuko ntawatera imbere atayobotse amabanki.
Iyi nyubako irimo ibihangano bikorerwa mu Rwanda bigizwe n’ibintu bitandukanye bigize umuco gakondo w’u Rwanda n’ibindi bitandukanye.