Post
RDC : FDLR yivuganye 7 mu nkambi y’impunzi
{Abantu barindwi nibo bishwe n’inyeshyamba za FDLR mu nkambi y’ impunzi iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bitewe n’uko banze gukora imirimo y’agahato, nk’uko byatangajwe n’ ishami rya Loni ryita ku mpunzi HCR.}
Amakuru dukesha AFP avuga ko kuri uyu wa Gatanu HCR yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko amakuru yabagezeho avuga ko hari abantu barindwi mu nkambi z’ impunzi bishwe urubozo n’abantu bitwaje intwaro muri Kivu y’Amajyaruguru.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko izi nkambi 31 ziri ahantu hatari umutekano wizewe, kandi zakira impunzi zigera ku bihumbi 79.
HCR ivuga ko inyeshyamba zagerageje kenshi gutera inkambi, aho bashinja impunzi gukorana n’abasirikare ndetse bakanabakoresha imirimo y’agahato irimo kwikorera amasasu, kubaka amazu cyangwa guhinga imirima y’ izi nyeshyamba.
Ubugizi bwa nabi muri aka gace bukomeje kubuza imiryango itabara imbabare kugera ku nkambi, aho bashobora kugera ku nkambi 8 muri 31 zikeneye ubufasha. HCR ikomeje gusaba ubuyobozi bw’ intara gukaza umutekano ku nkengero z’ inkambi.
Umubare w’ abarinda umutekano w’ inkambi uracyari hasi cyane, kuko ubu abapolisi 40 gusa bashinzwe kurinda inkambi esheshatu.
Kuva mu Gushyingo 2011, intara ya Kivu y’ Amajyepfo n’ iy’ Amajyaruguru zibasiwe n’ubugizi bwa nabi butewe n’intambara iri guhuza FDLR, imitwe y’ ubwirinzi bw’ abaturage n’ ingabo za leta ya Congo.
Kugeza ubu abantu 77 nibo bamaze guhitanwa n’ iyi mirwano, naho 100 000 bakurwa mu byabo.