Post
Ibibembe ni indwara yandura ntabwo ari amarozi
{Ibibembe ni indwara yandura, si n’indwara y’umuryango ntabwo ari amarozi, nta n’ubwo ari indwara y’amateka nka mburugu n’ubushita nk’uko bamwe babyibaza, kuko abayirwaye na nubu bakiboneka mu bice bitandukanye by’isi.}
Ubu ni ubutumwa Minisiteri y’Ubuzima yagejeje ku banyarwanda kuwa gatanu ubwo hizihizwaga umunsi wo kurwanya indwara y’ibibembe. Uyu munsi ukaba wizihirijwe ku rwego rw’igihugu Ku kigo nderabuzima cya Nyundo mu karere ka Rubavu mu ntara y’uburengerazuba, insanganyamatsiko ikaba igira iti: “Dukore ibishoboka byose tugire isi izira indwara y’ibibembe”.
Mu butumwa bwatanzwe kuri uyu munsi bwagarutse ku bubi bw’indwara y’ibibembe igihe uyirwaye abyitiranyije n’amarozi akayoboka abavuzi ba gihanga.
Karekezi Innocent watanze ubuhamya yavuze ko yarwaye iyi ndwara imyaka igera ku icumi, avuzwa mu bavuzi ba gihanga, ngo mbere yo gufatwa n’iyi ndwara yari afite metero imwe na na sentimetero 80 ati:”Iyi ndwara yarankunje kugera ubwo nsigara ngana n’umwana w’uruhinja ntabwo nari nkifite uburebure bugera no kuri metero imwe. Nyuma yaje kujya kwa muganga iyi ndwara yaramuciye amano yose y’ibirenge ndetse n’intoki zimwe zaracitse”.

Kuri ubu uyu musaza yarakize n’ubwo yasigaranye ubumuga kubera kujya kwa muganga acyererewe.
Dr. Gasana Michel yasabye Abanyarwanda kureka kumva ko ibibembe ari indwara y’amateka nka mburugu n’ubushita kuko na n’ubu abarwayi b’iyi ndwara baracyaboneka ati: “Ihutire kujya kwa muganga igihe ubonye bimwe muri ibi bimenyetso. Amabara ataryaryata yeruruka ku mubiri, uduturugunyu ku mubiri, kubyimba imyakura imwe n’imwe ndetse n’ibisebe bitababaza mu birenge”.
Kuri ubu abantu bagera ku 6000 barwaye iyi ndwara, ½ bakaba babarizwa muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara .Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba ariyo irwaje cyane kuko ifite abagera ku 3000.
