Post
John Terry ntakiri kapitene w’u Bwongereza
{Myugariro w’ikipe ya Chelsea John Terry akaba n’umwe mu bakinnyi ngenderwaho b’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza (Three Lions) yari abereye kapitene ntabwo yorohewe muri iyi minsi nyuma yo gushinjwa amagambo y’ivanguraruhu yaba yarabwiye Anthony Ferdinand.}
Nyuma y’aho Anthony Ferdinand aregeye John Terry ko yamubwiye amagambo y’ivanguraruhu tariki ya 23 Ukwakira 2011 ubwo ikipe ya Chelsea yakinaga na Queens Park Rangers, John Terry akaza kubihakana ariko urukiko rukaba rwaremeje ko azaburana tariki ya 9 Nyakanga 2012, abenshi mu bakunzi b’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza basabaga ko John Terry yaba afatiwe ibihano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza FA.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2012 , nyuma y’umwiherero abayobozi ba FA bakoze, basohoye itangazo rivuga ko John Terry wari kapitene w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yambuwe uwo mwanya, ariko ntibavuga ko yakuwe mu ikipe y’igihugu cyane ko bemeje ko ibyo ari icyemezo cy’umutoza Fabio Capello.
John Terry si ubwa mbere yamburwa iki gitambaro kuko no mu mwaka wa 2010 yigeze kucyamburwa ubwo hasohokaga inkuru mu bitangazamakuru ko yaryamanye n’umugore w’umukinnyi Wayne Bridge bakinanaga mu ikipe y’igihugu. Icyo gihe igitambaro cyahawe Rio Ferdinand ariko aza kongera kugitanga kubera ibibazo ahoramo by’imvune.
{{Hatangajwe iki nyuma yo kwamburwa ubukapitene kwa Terry?}}
Mu gihe hatangiye kwibazwa uzasimbura John Terry ku mwanya w’ubukapitene bw’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, abenshi bari kuvuga amagambo atandukanye aho hari n’abasaba ko Terry yakurwa mu ikipe y’igihugu burundu. N’ubwo kugeza ubu nta kintu umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza Fabio Capello na Anthony Ferdinand baratangaza, gusa hari abahise bagira icyo babivugaho.
{{-}}Ian Wright wabaye igihangange mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza na Arsenal yagize ati “ntabwo numva impamvu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza FA ryatinze gufata iki cyemezo, kuko John Terry ntagikwiriye guhagararira ikipe y’ igihugu y’u Bwongereza, kwaba ari ukuyisuzuguza”.
Ian Wright yakomeje avuga ko Capello akwiye guha Steven Gerrard igitambaro cy’ubukapitene naho Scott Parker akamwungiriza.
{{-}}Rio Ferdinand wahabwaga amahirwe yo kuba yamusimbura akaba ari mukuru wa Anthony Ferdinand wagiranye ikibazo na John Terry, abinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko nta gitambaro cya kapitene ashaka ko ubu icyo ashyize imbere ari ukwitwara neza mu ikipe ye ya Manchester United, ubundi yahamagarwa na Capello bikaba byamubera byiza agakina nk’abandi bakinnyi nta kuba kapitene.
{{-}}Rutahizamu akaba na kapitene wa Reading Jason Roberts yatangaje ko John Terry akwiye ahubwo no gukurwa mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza izitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’ u Burayi izabera muri Ukraine na Pologne.