Post
Muhanga: Yatemye umugabo we mu bitugu
{Umugore wo mu kigero cy’imyaka 20 wo mu karere ka Muhanga yatemesheje umupanga umugabo we mu bitugu amutunguye, uyu mugabo ubu arwariye mu bitaro mu gihe umugore we yatawe muri yombi.}
Mu bitaro by’i Kabgayi biri mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga harwariye umugabo witwa Sebaganwa Leon watemwe n’umugore we babanaga. Uwo mugabo ufite ibikomere by’umuhoro mu bitugu, avuga ko ibyo yakorewe n’umugore we atabikekaga kuko bari babanye neza.
Uwo mugabo Sebaganwa w’imyaka 31 ubusanzwe we n’umugore bakora akazi gaciriritse k’amaboko ku buryo bombi kuwa Kane bari bafatanyije gutunda amasiteri y’ibiti aho ku mugoroba baje kunywa inzoga z’inkorano zishobora kuba ari zo ntandaro y’aya mahano.
Uwo mugore we Yambabariye Claudine bafitanye umwana umwe w’imyaka 2 n’igice; ntabwo basezeranye mu mategeko kimwe n’undi mugore uwo mugabo yasize mu karere ka Nyaruguru batasezeranye nyamara bafitanye abana batatu. Nta makimbirane bombi ngo bari bafitanye nk’uko uwo mugabo abivuga usibye urushyi ngo yigeze kumukubita bagatandukana by’agateganyo bakongera gusubirana.
Byari mu ma saa munani z’ijoro ubwo umugore yafataga umupanga agatema umugabo we wari usinziriye mbere y’uko bombi bajya kuryama bari bamaze kunywa inzoga z’inkorano.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe uzwiho kugira abaturage benshi bakunze kwenga izo nzoga avuga ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo ryari ryaragabanyutse mu minsi yashize ku buryo ibi byabatunguye. Yasabye abaturage kujya bamenyesha abayobozi ibibazo nk’ibi.
Uwo mugore w’imyaka 20 ubu ari mu maboko ya polisi. Muri ibyo bitaro hananyuze umugore w’imyaka 43 wo mu karere ka Ruhango wari uherekejwe na polisi amaze guta uruhinja mu musarane nyamara ari inda ya 6.
{{Inkuru dukesha:}} Radio Rwanda