Post
Amategeko mpuzamahanga mpanabyaha siyo gisubizo – Guverineri Munyantwali
{Mu kiganiro yagejeje ku banyeshuli bitegura kurangiza amasomo yabo mu ishami ry’amategeko muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Guverineri w’intara y’amajyepfo Munyatwali Alphonse yashimangiye ko n’ubwo amategeko mpuzamahanga afite akamaro, ubwayo atariyo gisubizo.}
Amategeko mpuzamahanga mpanabyaha yo ubwayo ntahagije mu gutorera umuti ikibazo cy’ibyaha by’intambara, Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Ibi ni ibyagarutswe na Guverineri w’intara y’amajyepfo Munyantwali Alphonse mu kiganiro yagejeje ku banyeshuli bitegura kurangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda.
Ati: “Ntabwo amategeko mpuzamahanga mpanabyaha ubwayo ahagaje ngo uvuge ngo azahangana n’ibi, azabigabanya. Ubwo se niba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo baratwaye Thomas Lubanga, ibiriho bikorwa nyuma yaho bingana iki? Ubwayo ni umuti! Afite umusanzu atanga ariko ntahagije.”
Iki kiganiro cyatangiwe mu mujyi wa Nyamagabe ku wa Kane ni mugoroba, ubwo aba banyeshuli 175 bari kumwe na bamwe mu barimu babo bari bamaze gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.
Nk’uko byasobanuwe n’umwarimu w’amategeko Kayitesi Usta ngo kwaba gusura urwibutso ndetse n’iki kiganiro ngo biri mu rwego rw’isomo ryitwa “International Criminal Law” ari yo mategeko mpuzamahanga mpanabyaha tugenekereje mu kinyarwanda.
Afatiye ku rugero rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Guverineri Munyantwali yagaragaje ko haba kuyihagarika no guhangana n’ingaruka zayo, uruhare runini rwabaye urw’abanyarwanda ubwabo.
Yashimangiye ko Jenoside yo mu Rwanda yaturutse ku ngengabitekerezo mbi ariko ko kuyihagarika nabyo byaturutse ku ngengabitekerezo nziza.
Yakomeje yerekana ko abanyarwanda bafatiye ku ndangagaciro zabo bashyizeho gahunda nka gacaca ndetse n’igihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro. Ati: “Nimwibaze na mwe ko muri buri murenge wo mu Rwanda haberaga imanza ariko ubuzima bugakomeza mu gihe atari henshi byashoboka ku isi”.
Yemeye na none ko hari aho ayo mategeko mpuzamahanga mpanabyaha yagize akamaro nko guhagarika abakurikiranyweho Jenoside no kubaburanisha mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Arusha.
Kwizera Gatera Edison, umwe mu banyeshuli bakurikiye iki kiganiro, yatangaje ko hari icyuho gikomeye hagati y’amategeko ubwayo n’ishyirwa mu bikorwa ryayo kimwe n’inyungu za Politiki zishobora kubyihisha inyuma akaba ari muri urwo rwego ngo asanga kwimakaza imiyoborere myiza n’indangagaciro nziza ari yo nama isumba izindi aho gutegereza amategeko mpuzamahanga mpanabyaha ubwayo.
Ati: “Icyo guverineri tumuvomyeho ni uko abanyarwanda tugomba kumva ko dufite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo tutagombye gutegereza umuryango mpuzamahanga.”
Guverineri Munyantwari yagaragaje ko ibyo u Rwanda rwakoze mu guhagarika Jenoside no guhangana n’ingaruka zayo ari ibitangaza bikomeye haba mu kongera kubanisha abaturage ndetse n’iterambere ubwaryo, asaba aba banyeshuli bitegura kurangiza amasomo yabo mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza kujya barangwa n’indangagaciro za Kinyarwanda no guhora batekereza ibyiza bageza ku gihugu cyabo batagombye gutegereza ak’imuhana bivugwa ko kaza imvura ihise ariko ubyitegereje neza hakaba hari n’igihe kataza kanaza ntikazane ibisubizo byari byitezwe.
Ati: “Murumva za ndangagaciro z’abanyarwanda bahuriyeho bavomyemo na ya ngengabitekerezo yabo bagarutseho y’ubumwe n’agaciro nibyo byakomeje kuba uruti rw’umugongo rw’ibyo bikorwa byose.”
Inkuru dukesha: http://www.nyamagabe.gov.rw