Post
Urubyiruko rushoboye gukora politiki – Minisitiri Nsengimana
{Minisitiri w’urubyiruko Nsengimana Jean Philbert asanga u Rwanda rufite icyerekezo cyiza cyo kubaka kuko rufite ubushobozi, ibi akabishingira ku rubyiruko ruri mu bayobozi b’inzego nkuru z’igihugu.}
Mu kiganiro cyihariye urubuga IGIHE.com rwagiranye na Minisitiri Nsengimana, yasubije ku bibazo bitandukanye birimo agashya iyi Minisiteri izaniye urubyiruko by’umwihariko urwo mu cyaro n’urutarize, ku kigo cy’Iwawa, imikorere ya COOJAD, ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko, urubyiruko na Politiki, urubyiruko runywa ibiyobyabwenge n’ibindi.
{{IGIHE.com:}} Muraho Minisitiri Nsengimana?
{{Min. Nsengimana:}} Muraho.
{{IGIHE.com:}} Ni iki gishya Minisiteri y’urubyiruko izanye?
{{Min. Nsengimana:}} Ubwo twarahiriraga gukora iyi mirimo, Perezida wa Repubulika yaduhaye inshingano ziri mu bice bibiri yagize ati: “Turashaka ko urubyiruko rwiyobora; icya kabiri turashaka ko igihugu cyubakira ku mbaraga z’urubyiruko”, izo nizo nshingano zikomeye twahawe.
Kwiyobora kw’urubyiruko benshi babyumva mu buryo butandukanye; hari abumva ngo ubwo hagiyeho Minisitiri w’umujene urubyiruko ruriyoboye! Ibyo ntibihagije, jyewe mbigereranya n’umubyeyi urera umwana agakura, akamuha umugabane nyuma akamubwira ati: “Tera intambwe ukomeze inzira y’ubuzima.”
Kubakira ku mbaraga z’urubyiruko mbibona nk’uko urubyiruko rudatinya aho rukomeye kuko rwitabira vuba, ntirutinya gutsindwa ku byo rwiyemeje, rwabyuka rugakomeza gutera imbere. Twebwe hari byinshi dushaka ko binozwa cyangwa byihuta harimo nka Koperative yo kubitsa no kugurizanya (COOJAD).
Inshingano za Minisiteri y’urubyiruko ni eshatu arizo: Kubaka ubushobozi bw’urubyiruko, kubafasha kugira uburere mboneragihugu bwiza no kwirinda indwara z’ibyorezo. Turifuza ko urubyiruko rwiteza imbere mu by’ubukungu rubyaza umusaruro ibirwegereye.
{{IGIHE.com:}} Hari uburyo bwihariye muteganyiriza urubyiruko rutagize amahirwe yo kwiga cyangwa ruba mu cyaro?
{{Min. Nsengimana: }} Igitekerezo cyo gukora umushinga wunguka kigomba kuza imbere, urubyiruko rufite iyo mishinga tuzarufasha kuba twaruhuza n’isoko cyangwa kubaha amahugurwa ku gukora imishinga myiza. Ariko ku rundi ruhande, tuzita kuri urwo rubyiruko rutize kuko hari abarufasha kunonosora iyo mishinga.
{{IGIHE.com:}} Mubona urubyiruko rw’u Rwanda rwifashe rute mu myanya ya politiki n’ubuyobozi butandukanye?
{{Min. Nsengimana:}} Turacyubaka ubushobozi mu nzego zose z’igihugu harimo no kubaka ubushobozi bw’urubyiruko, ariko reka turebe icyerekezo ni ikihe, turava he, turi he, turagana he? Icyerekezo ni ukugira ngo urubyiruko rugende rufata inshingano ku nzego zose guhera hasi. Ku giti cyanjye no hasi naho nta kibazo gihari cyane kuko kuva muri njyanama mu tugari n’imirenge usanga hari abahagarariye urubyiruko.
Mbona ugereranyije n’ubushobozi bw’abandi baba bari kumwe muri izo nzego, sinavuga ko urubyiruko ruri inyuma. Gusa ntabwo navuga ko urubyiruko twageze aho tujya, naba mbeshye n’ubu usanga inzego z’urubyiruko hirya no hino hakenewe kongeramo ingufu, hose ntabwo turabigeraho neza.
{{IGIHE.com:}} Ni iki mubona ikigo cy’Iwawa gifasha abacyizemo?
{{Min. Nsengimana:}} Ubu Iwawa hamaze kwiga ibyiciro bitatu by’urubyiruko. Benshi bahavuye biteje imbere, hari abagiyemo banywa ibiyobyabwenge ariko bahava bafite uburere mboneragihugu, bafite icyizere cy’ejo. Hari ingero zifatika aho hari umwe wahavuye uhinga ibihumyo muri Ngororero, avuga ko yinjiza amafaranga 200,000 y’u Rwanda ku kwezi, hari undi wavuyeyo usigaye ubaza winjiza amafaranga menshi.
Sinzi impamvu abantu bafite imyumvire itandukanye kuri iki kigo, sinzi niba ari uko kiba mu mazi kuko abantu benshi bahatinya. Icyo nabasaba abavuga ko ari gereza ni uko bazajya kuhasura bakamenya ibihakorerwa. Abana 18 nibo basubiye mu mihanda bavuye muri iki kigo, ariko tuzi ko cyagize akamaro kuko abagera kuri 95% bavuyeyo ubu biteje imbere binyuze mu mirimo itandukanye.

{{IGIHE.com:}} Imikorere ya COOJAD irakemangwa; ese mubona ari iki imariye urubyiruko?
{{Min. Nsengimana:}} Politiki iriho ni uko COOJAD zari zicyiyubaka, zahuzwa n’umurenge SACCO, ngo higwe uko zanoza imikorere. Uretse COOJAD ya Bugesera n’iya Remera zabonye ibyangombwa bitangwa na BNR nizo zakomeza gukora, izindi zo zizakorana na SACCO. Ubu turi gukorana n’abashizwe kubyiga neza kandi ibigo nka BDF bizafashe urubyiruko kubona ingwate, ahubwo twasabye ko hajyaho urwego rwihariye rubafasha kubona inguzanyo.
{{IGIHE.com: }} Mu minsi ishize mwatangaje ko abantu bakwiye kwita ibitsina amazina yabyo y’umwimerere mu Kinyarwanda, ariko bamwe ntibabifashe neza. Musanga icyo gitekerezo mwatanze kizafasha iki mu buzima bw’imyororokere y’urubyiruko?
{{Min. Nsengimana:}} Ni igitabo cyasohowe nk’imfashanyigisho mu gutanga amasomo hagati y’urungano, kigenewe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 25 kandi gikoreshwa mu gihe urubyiruko rwiyigisha ku giti cyarwo.
Icyo cyazanye bwa mbere ni uko urubyiruko rwihesha agaciro bitandukanye n’inyigisho za mbere zaheraga ku kwirinda SIDA; iyo urungano rwateranye ni byiza ko ibintu byavugwa uko byitwa kuko iriya mfashanyigisho yakozwe n’abashakashatsi; amagambo urubyiruko rw’ubu rukoresha atandukanye n’aya kera; bityo baje gusanga ko amagambo nyayo ariyo y’ingenzi.
{{IGIHE.com:}} Mubona ari iyihe mpamvu itera ubushomeri mu rubyiruko?
{{Min. Nsengimana:}} Ubushomeri ni ikimenyetso kigaragaza ko isoko ry’umurimo ridafite ubushobozi bwo kwakira abantu bose bakeneye umurimo, aho abawukeneye bava mu baturage igihugu kibyara, abasore n’inkumi barangije, n’isoko ry’umurimo igihugu gikeneye n’abakozi bakenewe kuri iryo soko, ugiye kureba usanga bidahura, ariko ugenzuye neza usanga hari amahirwe ahari.
Nk’urugero twasuye umusore worora ingurube mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Nduba. Twamubajije niba agira ikibazo cy’isoko avuga ko n’iyo yabona ingurube miliyoni atabura isoko; yatubwiye ubwo yari afite ingurube 450 yinjizaga miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi. Ukibaza uti ” ko hariho abavuga ko babuze akazi kuko hari ubushomeri?” Hari ibyo dukwiye gufasha urubyiruko kubona bagafunguka mu mitwe. Dukwiye no gushaka uko tubyaza umuco umusaruro, nko muri Amerika umuco uza ku mwanya wa gatatu mu kwinjiriza umutungo iki gihugu, inyuma y’imodoka n’intwaro.
Mu Rwanda, uko byakorwa, wareba mu masoko ibisabwa mu bijyanye n’umuco, harimo ibyo twakohereza mu mahanga, urugero mujya mureba uko abategarugori bakunda filimi zo muri Nigeria, gukora ibihangano bishingiye ku mashusho birinjiza cyane, natwe dushobora gukora nkabyo, hakorwa itorero rishimisha abantu rigakora ibitaramo aho abantu bateraniye. Nk’Urukerereza iyo rugiye hanze ruza ari urwa mbere, habonetse ba rwiyemezamirimo bareba uko babyaza umusaruro uyu muco babirebeye mu rwego mpuzamahanga, kubikorana umurimo unoze byatanga umusaruro mwiza.
Mu bindi Minisitiri Nsengimana yatangarije IGIHE.com harimo ko zimwe mu mpamvu zitera urubyiruko kwishora mu biyobyabwenge harimo n’uko babyigana ku mico yo hanze, aho babona ibyamamare bifata ibiyobyabwenge, ndetse hakiyongeraho ubukene n’ubujiji. Avuga ko umuti wa byose ari uko ababyeyi baha urukundo abana babo bakanabitaho.