Post
Arashinjwa gutunga amafaranga y’amahimbano
{Nsengiyumva Emmanuel yatawe muri yombi na Polisi yo mu karere ka Nyagatare kubera gukekwaho gutunga no gukoresha amafaranga y’amahimbano.}
Nsengimana watawe muri yombi mu mpera za Mutarama uyu mwaka wa 2012 akurikiranyweho kuba yari atunze amafaranga y’amahimbano agera ku bihumbi 350 by’amanyarwanda, nk’uko urubuga rwa polisi y’igihugu dukesha iyi nkuru rubitangaza.
Uyu mugabo yafashwe ku bufatanye bwa local defense n’abaturage bari muri aka gace ubwo yajyaga kugura inite za telefoni agatanga inoti ya 5000 y’impimbano.
Amakuru aturuka muri polisi ya Nyagatare avuga ko Nsengiyumva akimara gufatwanwa inoti ya 5000 bahise bajya gusaka inzu ye bagasangamo andi amafaranga y’amahimbano n’akuma yifashisha mu kuyakora.
Nsengimana uhakana ibyo aregwa byose avuga ko aya mafaranga yayahawe n’umugabo witwa Byaruhanga waje aturutse mu gihugu cya Uganda, naho ako kuma bavuga ko yifashisha ayakora avuga ko yakaguze n’umucuruzi w’Umuhinde ashaka kujya agakoresha mu nzu ihanagurirwamo amafoto.
Supt. Theos Badege, Umuvugizi wa polisi y’igihugu aragira Abanyarwanda inama yo kutishora mu bikorwa byo guhimba amafaranga cyangwa gukoresha inoti z’impimbano kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko. Abaturage bakaba basabwa gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo bahashye ibikorwa nk’ibi bitemewe n’amategeko y’u Rwanda.
Badege akomeza avuga ko ibi bigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu, bikaba byanaba intandaro yo gutakaza agaciro k’ifaranga.