Post
Abahatanira kuba Miss UPU 2012 bigishwa kwisobanura
{Mi gihe kirenga ibyumweru bibiri Kaminuza ya Umutara Polytechnic imaze yitegura gutora umukobwa uhiga abandi mu buranga hibanzwe ku kwigisha ababihatanira kwisobanura imbere y’abantu.}
Mu kiganiro na Basile Uwimana, umuhuzabikorwa w’itegurwa rya Nyampinga wa Kaminuza ya Umutara Polytechnic, yavuze ko impamvu bibanze cyane mu gutoza abahatanira kuba ba Nyampinga kubasha kwisobanura imbere y’abantu ari uko mu marushanwa yabanje kutamenya kwisobanura byabaye imbogamizi ikomeye.
Ati:”Icyo kibazo cyo kutamenya gusobanura ibitekerezo byawe neza cyaragaragaye mu mwaka ushize, nicyo kintu cya mbere twibanzeho”.
Yvette Nyampinga w’imyaka 22, uri mu bakobwa 5 bahatana, avuga ko iyi myiteguro bagize yabafashije kumenya uko bahagararira Kaminuza yabo mu ngeri zitandukanye. Yagize ati:“Twitoje uko ushobora gusubiza mu ruhame mu gihe ubajijwe ikibazo runaka”.
Uretse aba bakobwa 5 bahatanira umwanya wa Nyampinga wa UPU, hazanatorwa umuhungu uhiga abandi mu bushongore uzambikwa ikamba rya Mister, akazatorwa mu bahungu 10 bazaba bahatana.
Igitaramo kizatorwamo Miss UPU 2012 kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2012, guhera i saa kumi n’imwe z’umugoroba (5PM) kibere ahitwa Morning Star Hotel i Nyagatare. Kizasusurutswa n’abahanzi nka Kamichi, TNP, Urban Boyz, Knowless, Valantino, Moz-P & Shapado.

{ {{Dore amafoto ya bamwe mu bahatanira kuba Miss UPU 2012}} }


