Post
Amatora y’abayisilamu ku rwego rw’intara yasubitswe
{Nyuma y’ibibazo bitandukanye byagiye biba mu matora ku rwego rw’imisigiti yabaye hagati yo kuwa 27-29 Mutarama 2012, ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Ubutabera mu Muryango w’Abayisilamu mu Rwanda (AMUR) bwafashe icyemezo ko amatora yari ateganyijwe ku rwego rw’intara ku Cyumweru tariki 5 Gashyantare 2012 asubikwa.}
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yanditswe n’umuyobozi mukuru w’Inama Nkuru y’Ubutabera mu Muryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Omar Suleiman Iyakaremye, iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho abayobozi babishinzwe bari batanze raporo yerekana ko amatora ku rwego rw’imisigiti yagenze neza muri rusange, ariko hamwe na hamwe hakaba ibibazo byatewe no kutubahiriza amabwiriza y’itora.
Aho IGIHE.com yari yabashije kugera ni ku musigiti w’i Nyamirambo kuri 40 bita Majengo, ahabaye imvururu ubwo hari inzego nkuru mu muryango w’Abayisilamu zagize uruhare rukomeye mu kwemeza abakwiye gutorwa kandi bitemewe. Ibyo bikaba byarakozwe na Mufti w’u Rwanda, Sheikh Gahutu Abdul Karim ahari kandi nawe yabigizemo uruhare, nk’uko ababikurikiye bari babitangarije IGIHE.com.
Kanda [hano->http://igihe.com/spip.php?article20602] umenye uko byagenze.
Ahandi wasangaga hari abatorerwa imyanya mu muyobozi bw’imisigiti batujuje ibisabwa nk’ubumenyi n’ibindi biteganywa n’amategeko.
Ikindi kitubahirijwe ni ukuba abagize komisiyo y’amatora ku rwego rw’intara bashyirwaho na biro ya Mufti bakemezwa n’inama y’ubuyobozi.
Nyuma ya raporo yerekana uko amatora yagenze, ku itariki 31 Mutarama, Mufti w’u Rwanda wungirije, Sheikh Musa Sindayigaya yasabye umuyobozi mukuru w’Inama Nkuru y’Ubutabera mu Muryango w’Abayisilamu mu Rwanda (bita Qadhi mu mvugo y’idini) kurengera amategeko kugirango amabwiriza azubahirizwe uko yakabaye n’amakosa akosorwe. Ibyo byaje gukurikirwa n’iyo baruwa ya Qadhi twavuze haruguru isaba ko amatora ku rwego rw’intara yaba asubitswe, mu gihe urwego ayoboye (inama y’ubutabera) ruzaba rwamaze gushyira ahagaragara imyanzuro y’ibibazo rwashyikirijwe.
Mu kiganiro na IGIHE.com, umunyamabanga nyubahirizategeko wungirije wa AMUR, Sheikh Suleiman Mbarushimana yatangaje ko nta kabuza icyemezo cya Qadhi kigomba gukurikizwa kuko yahereye kuri raporo yahawe n’ababifitiye ububasha, ngo kandi n’amategeko y’umwihariko ya AMUR abimuhera ububasha.