Post
Yafashwe akekwaho guhatira abakobwa kuryamana n’imbwa
{Umugabo uturuka ku mugabane w’u Burayi yatawe muri yombi n’igipolisi cy’ahitwa Kalulushi mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’gihugu cya Zambia, akekwaho guhatira abakobwa kuryamana n’imbwa ye.}
Nk’uko tubikesha lusakatimes.com, uyu mugabo amazina ye akomeje kugirwa ibanga kugirango atagirirwa nabi, ngo yari ku rutonde rw’abantu bashakishwa cyane kuva mu kwezi kwa cumi kw’umwaka ushize, ashinjwa kuba yaragiye ahatira abakobwa gukorana imibonano mpuzabitsina n’imbwa ye.
Mu mwaka ushize, abaturage b’agace ka Kalulushi bari bigabye mu mihanda bigaragambya, basaba ko uyu mugabo yashakishwa nyuma y’uko bimenyekanye ko yahatiye umwana w’umukobwa w’imyaka 16 kuryamana n’imbwa ye hanyuma agahita acika amaze kumenya ko byamenyekanye.
Uyu mwana w’umukobwa akaba yarashyize ahagaragara ibyamubayeho mu nama y’abaturage yaberaga ahitwa Kalulushi Mining Club, aho yavuze ko uyu mugabo yamukuruye akamuha imbwa ye ngo baryamane mu gihe cy’iminota 45.
N’amarira menshi ashoka ku matama, uwo mwali yagize ati: “Nari ndi mu rugo noza amasahane, ubwo inshuti yanjye yaje ikansaba kuyiherekeza gusura inshuti ye y’umuhungu w’umuzungu, maze tugeze iwe aratumenyanisha hanyuma ampa icyo kunywa mpita ngotomera. Iminota mike hanyuma natangiye kuzengerezwa nkangutse nsanga imbwa irimo kundongora.”
Uwo mukobwa kandi ashinja polisi y’ahongaho gusibanganya ibimenyetso kandi ngo ubuzima bwe n’ubwa nyina bukaba buri mu makuba kuko ngo hari abapolisi babatera ubwoba ko bombi bazicwa.
Umukuru wa polisi mu gace ka Copperbelt, Commissioner of Police Mary Tembo, nawe akaba yaremeje iby’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo, agira ati; “Twamufatiye muri Ndola, azagezwa imbere y’urukiko mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa kabiri.”
Commissioner Tembo akomeza avuga ko ubufatanye hagati y’igipolisi cya Kalulushi hakorewe ibyaha n’icya Ndola aribwo bwatumye uyu mugabo abasha gufatwa, kuko ngo kudafatwa kwe kwari kwateje imvururu mu kwezi kwa cumi, aho abaturage bateye inzu ye bakayisahura, bakamena amadirishya ndetse bakanayitwika uruhande rumwe.
Nyamara n’ubwo avuga ibi, abaturage ba Kalulushi bashinja igipolisi cyabo kurya ruswa no gutera ubwoba abatangabuhamya b’ingenzi.