Post
MINISANTE yatanze ingobyi z’abarwayi nshya zo gufasha ibitaro
{Minisiteri y’ubuzima muri gahunda yayo yo kugeza imodoka z’abarwayi mu bigo nderabuzima n’ibitaro, kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Gashyantare 2012 yatanze imodoka z’abarwayi umunani zizwi ku izina ry’Imbangukiragutabara.}
Minisitiri w’ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho yatangaje ko minisiteri y’ubuzima irimo kugenda igera ku ntego yihaye yo gukwirakwiza izi modoka mu turere zizajya zifasha abarwayi kugera kwa muganga badaheranwe n’indwara mu ngo zabo.
Mu bitaro byahawe izi modoka harimo ibya Masaka mu karere ka Kicukiro, Mubilizi mu karere ka Rusizi, Remera-Rukoma mu karere ka Kamonyi, Shyira mu karere ka Nyabihu n’ibya Mugonero mu karere ka Karongi.
Muri uyu muhango kandi hagaragaye n’igikorwa cy’igurana ry’izo modoka mu kigo nderabuzima cya Kibeho, aho imodoka bari barahawe ku nkunga ya Vatican i Roma byagaragaraga ko ari ntoya kandi yangizwa n’imihanda y’aho hantu yasimbujwe iyo minisiteri yabahaye kuri uwo munsi.
Uretse kuba zijyana abarwayi kwa muganga, izi modoka zifitemo ibikoresho by’ubuvuzi bw’ibanze, uburiri bw’umurwayi ndetse n’umwanya umuganga yicaramo mu gihe arimo gutanga ubuvuzi bw’ibanze ku murwayi.
Muri iyi gahunda, minisiteri y’ubuzima ikaba imaze gutanga Imbangukiragutabara zigera kuri 208 mu gihugu hose.
{{Inkuru dukesha: ORINFOR}}