Post
VD Frank azahemba couple izambara neza kuri Saint Valentin
{Umuhanzi akaba n’umuririmbyi VD Frank arateganya gukora igitaramo cy’indirimbo ziganjemo iz’urukundo kuwa 14 Gashyantare 2012, umunsi ufatwa nk’uwabakundanye. Muri iki gitaramo ateganya kandi kuzahemba abazaba bambaye neza kurusha abandi.}
Iki gitaramo cyo kuwa 14 /02/ 2012 kizabonekamo n’abandi bahanzi, Kamishi, Uncle Austin n’abandi. Hazabonekamo kandi na bamwe muri ba Nyampinga za Kaminuza zo mu Rwanda.
VD Frank atangaza ko iki gitaramo ari ngarukamwaka, akaba agiye kugikora ku nshuro ya kane. Mu bihembo yatanze uyu mwaka harimo ordinateur ya Laptop, ubu bwo akaba ateganya ko couple ya mbere izaba yambaye neza kurenza izindi izahabwa amatelefone abiri yo mu bwoko bwa Ideos, naho Couple ya kabiri igahabwa telefoni imwe ya Ideos n’imyenda yo kwambara y’umugabo/umusore. Couple ya gatatu izahembwa imyenda myiza yo kwambara y’umugabo n’iy’umugore.

Ibi hihembo bizatangwa n’abakobwa batowe nka ba “Miss” muri zimwe muri Kaminuza zo mu Rwanda, barimo Miss KIE, Miss Mount Kenya Universty na Joy Batete werekana imideli.
Kuba yarahisemo guhemba abambaye neza kurenza abandi VD Frank atangaza ko yabitewe no kuba ari umwe mu bahanzi bambara neza cyane , kandi ngo ibi ntibizatere impungenge abazahiganwa kwambara neza, kuko ngo we atazahatana nabo.
Tariki ya 14 Gashyantare ni mumunsi ufatwa ku rwego mpuzamahanga nk’uw’abakundana, uwo munsi ukarangwa no gusohokana kw’abakundana, gusangira, kwambara imyambaro ihurirwaho na benshi n’ibindi biterwa n’uko bene kuwishimira bagennye kuwunezererwa. Ni umunsi watangiye kwizihizwa mu myaka isaga igihumbi ishize.