Post
U Bwongereza bugiye gukonja kurusha impera z’isi
{Ibiro by’u Bwongereza bishinzwe iteganyagihe byashyize hanze amakuru atangaza ko mu minsi mike hagiye kuba ubukonje budasanzwe muri iki gihugu buzaba bufite ubukana buruta ubukonje bugaragara mu majyepfo y’umubumbe w’isi (South Pole).}
Nk’uko Daily Mail ibitangaza, aya makuru yemeza ko uduce twinshi tw’iki gihugu tuzabona ubukonje bugera kuri dogere 11 munsi ya zero (-11°C).
Nyuma yo gutangaza ibi, leta yasabye abaturage kwitegura iyo minsi bakamenya kongera ingufu bashyira mu kwifubika. Mu duce tumwe nka Dartmoor, abaturage bakoresha amaguru na moto mu kugenda basabwe kuba baretse kugenda cyane mu gihe bitari ngombwa.
Umwe mu bahagarariye ikigo cy’iteganyagihe Meteogroup, Clare Allen yagize ati “Hari imiyaga myinshi iva mu Nyanja iri kuzana urubura rutagira ingano, ubu mu gihe cy’umunsi uduce twinshi ntituzongera kurenza ubushyuhe bwa dogere celsius ebyiri cyangwa eshatu, ndetse ushyizemo n’umujyi wa London n’ubwo uri mu majyepfo”.
Ubu bukonje bukaba bwateye urubura (snow) rwatumye ingendo zimwe na zimwe ku bibuga by’indege zigira ibibazo byo gukererwa, cyane cyane ku kibuga cy’indege cya Luton.