Post
Elephant Man yaciwe akayabo azira gufata umugore ku ngufu
{Umuhanzi Elephant Man uririmba mu njyana ya Hip-Hop na Dancehall, yatanze ibihumbi magana ane by’amadolari ya Jamaica angana n’amadolari 4.637 y’Amerika (ushyize mu manyarwanda ni 2.805.385) ngo arekurwe, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata umugore ku ngufu mu kwezi gushize i St. Andrew aho atuye.}
Elephant Man yarezwe n’uyu mugore watangarije ubutabera ko yamusagariye akamufata ku ngufu.
Uwo muhanzi uheruka mu Rwanda kuwa 3 Ukuboza 2011 akaba yarahise afatwa kuwa Mbere ngo ajyanwe imbere y’ubutabera. Yaje guhita arekurwa nyuma yo kwishyura akayabo ka miliyoni ebyiri uyashyize mu manyarwanda.
Ibitangazamakuru by’iwabo muri Jamaica byatangaje ko Elephant Man, ubusanzwe witwa Oneil Bryan, yabajijwe n’abanyamategeko kuri ibi byaha aregwa. Aba banyamategeko bakaba baremeje ko uwo mugabo yafashe ku ngufu uwo mugore, bakurikije amakuru bafite.