Post
Umunsi w’Intwari muri Rwampala hari umwihariko wa ” Peacemaker “
{Ubwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Gashyantare hizihizwaga umunsi w’Intwari z’u Rwanda izina rya ” Peacemaker ” niryo ryari ryaciye ururondogoro mu Murenge wa Nyarugenge , Akagari ka Rwampala mu Mujyi wa Kigali.}
Iri zina Peacemaker ugenekereje mu Kinyarwanda bivuga Uharanira amahoro, ryahawe inkangara zikorwa n’Abagore batuye mu Rwampara, ryagarutsweho cyane mu kwizihiza umunsi w’Intwari, kuko bavugaga ko kuba barabashije gukora ikintu kikamenyekana ku rwego mpuzamahanga ari ubutwari kuri bo, ndetse ko byanabafashije kwikura mu bukene.
Abaturage bari baje kwizihiza uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti “ :Duharanire Ubutwari, duhashya ihohoterwa rikorerwa abana”, banishimiye n’ibindi bikorwa bagezeho by’iterambere, byafashije bamwe kugira imyumvire myiza no kugera ku iterambere.
Abaturage batuye Rwampala ngo basanga kuva mu bukene nabwo ari ubundi butwari n’uko byatangajwe na Nizeyimana Meddy Umuhuzabikorwa w’ako Kagali, ibi bituma ari abayobozi ndetse n’abaturage babihoza ku mutima.
{{Uwihariko w’inkangara ishyushya ibiryo ” Peacemaker “}}
Aha Rwampala kandi hari agashya k’abagore bibumbiye mu itsinda ry’ababyeyi biyise « Mutimawurugo-Abahizi » ,aho bakoze inkangara ishobora gushyushya ibiryo bikamara amasaha agera k’umunani bigifite ubushyuhe bwabyo, iyo nkangara bise “Peacemaker”, ikaba yaramurikiwe abayobozi n’abaturage ba Rwampala, ndetse akaba ari n’ umwihariko w’aba baturage wanishimiwe na Sheih Dawudi Bishokaninkindo wari umushyitsi mukuru woherejwe na njyanama y’Umurenge wa Nyarugenge, akaba yaravuze ko bamenye inkuru y’iyi Peacemaker bwa mbere bitangajwe kuri Radio BBC, bigatuma i Bugande bamenya ibyo byiza byo mu Murenge we.
Umuyobozi w’aba bagore, Umuhoza Farida yatangarije IGIHE.com ati : “Iyi Peacemaker yacu twayikoze tubyita umwihariko mu ngo zacu, nyuma biza gusakara mu gihugu, tubifashijwemo n’urwego rukuru rw’abagore, kuri ubu turi kubona abayishaka bavuye imahanga, bityo twatangiye gukora utuzingwa ngo bitazagorana mu kutwikorera!”.
Izi nkangara zisadanzwe zishobora guteka no gushyushya igihe kirekire ibiryo , kuburyo abaturage ba Kigali batandukanye basigaye batunze mu ngo zabo za « Peacemaker ». Izi nkangara kandi ni umwihariko w’u Rwanda Rwanda muri rusange biturutse kuri ba Rwiyemezamirimo.
Umunsi w’Intwari kandi wijihijwe ku rwego rw’imidugudu, aha muri Rwampala hari indi nkuru nziza y’umuhanda wa kaburimbo bagiye kunguka mu kagari kabo, dore ko ukihagera usanga amazu ari hasi kubera ko abahatuye bemeye gutanga inzira y’ahazanyuzwa iyi kaburimbo, nacyo akaba ari igikorwa cy’ubutwari abaturage bakomeje gushimirwa n’ubuyobozi bwabo kuba nta mananiza berekanye.
{{Amafoto}}



Photos:Alain K.
{{Ni inkuru twohererejwe na Alain KanyaRwanda}}