Post
Yavukanye ibiro birenga bitandatu
{Umwana wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavukanye ibiro birenga bitandatu dore ko yari afite 6.2.}
Ibiro uyu mwana w’umuhungu yavukanye ntibisanzwe kuko ari gacye cyane umwana avukana ibiro bingana bityo nk’uko abaganga babitangaje, uretse ibiro bitangaje yavukanye yavutse asa n’abana bakuru dore ko yavukanye uburebure bwa sentimetero zigera kuri 60.
Uyu mwana wiswe Asher yavukiye muri Leta ya Iowa, yabonye izuba ku munsi wo kuwa kane w’icyumweru gishize tariki 26 Mutarama 2012 ku bitaro byitwa Mercy Medical Center de Des Moines, yibarutswe n’umubyeyi witwa kendall Stewardson wamwibarutse atagombye kubagwa.
Uyu mubyeyi w’umunyamigisha si ubwa mbere yibuka abana banini ndetse bitamugoye, kuko mukuru wa Asher (Umwana wibarutswe) witwa Judah umaze umwaka umwe n’amezi atatu dore ko afite amezi 15 y’amavuko nawe wavutse ari munini kuko yavukanye ibiro bigera kuri 5,2!ibi rero bikaba bitatunguye uyu mubyeyi.
Abayobozi b’ibitaro bya Mercy Medical Center de Des Moines batangaje ko ari inshuro nke cyane babona abana bavuka bangana batya ko impuzandengo y’abana bahavukira aribo ushobora gusanga bavukanye ibiro byinshi nk’ibi.