Post
Umuyobozi w’ishuri arashinjwa ubujura bw’imifuka 62 ya sima
{Mukashyaka Venantia, Umuyobozi mukuru w’ishuri rya ‘Nawe 9YBE’ riherereye mu Murenge wa Rubona ho mu karere ka Rwamagana yatawe muri yombi akekwaho kurigisa bimwe mu bikoresho bikoreshwa mu kubaka ibyumba by’amashuri mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (9YBE).}
Uyu muyobozi wafatanywe n’abandi bakozi b’iri shuri bagera kuri batatu bakurikiranyweho kurigisa imifuka 62 ya sima n’imbaho 54 byari biteganyirijwe kubaka ibyumba by’amashuri mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda, nk’uko urubuga rwa Polisi y’Igihugu dukesha iyi nkuru rubitangaza.
Abafunzwe ni Mukashyaka Venantia, Umuyobozi mukuru w’ishuri Nawe9YBE, Twagirayezu Jean de Dieu wari ushinzwe kubika ibikoresho bikoreshwa muri ubu bwubatsi, umufundi Nizeyimana Faustin na Rugoboka Leonce urirarira.
Mukashyaka abajijwe ku ibura ry’ibi bikoresho yavuze ko yabonye ko hari bimwe mu bikoresha by’ubwubatsi byabuze ariko akaba atazi uburyo byaba byaribwemo.
Amakuru aturuka mu buyobozi bwa polisi i Rwamagana avuga ko abaturage bo muri aka gace ari bo batangarije polisi iki gikorwa nyuma yo kubona Nizeyimana, umufundi wo kuri iri shuri atwaye igice cy’umufuka wa sima.
Umuvugizi wa polisi Supt. Theos Badege avuga ko uwo ariwe wese uzagerageza kwishora mu bujura bw’ibikoresho byo kubaka amashuri azakurikiranwa n’amategeko.
Agira ati: “Ntituzareka gukurikirana abagerageza gukora ubujura nk’ubu kuko ibi bikoresho biba byaravuye mu misoro Abanyarwanda baba baratanze.”
Supt. Badege ashima uruhare abaturage bamaze kugeraho mu rwego rwo kubasha guta muri yombi abashaka kwangiza ibikorwa bifitiye abaturarwanda bose akamaro. Akaba abakangurira kujya bagaragaza buri wese ushaka kwiba no kunyereza umutungo wa leta.