Post
Umushahara w’umwarimu uziyongeraho 50% mu myaka 5 iri imbere
{Umwarimu ufite impamyabushobozi ya A2, umushahara we uziyongeraho 50% mu myaka itanu iri imbere.}
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama yo kumurika ibikorwa na Guverinoma y’u Rwanda yagezeho muri uku kwezi twashoje ejo hashize.
Nk’uko Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Murekezi Anastase yabitangaje, nyuma y’uko igihugu kigaragaje iterambere, hatangiye gahunda yo gushaka uburyo hazamurwa imishahara ya bamwe mu bakozi ba leta byagaragaraga ko bafite imishahara itajyanye n’igihe igihugu kigezemo, hibanzwe cyane ku barimu n’abasirikare.
Abarimu bafite impamyabushobozi ya A2 guhera muri uku kwezi kwa mbere bakaba bazava ku mafaranga 21 000 y’u Rwanda bahembwaga bahembwe 24000 by’amafaranga y’u Rwanda. Buri mwaka bazajya bongezwa kugera mu 2017.
Nk’uko Minisitiri w’abakozi ba leta n’umurimo yakomeje abisobanura, abarimu bafite uburambe bw’imyaka 24 bagera kuri 456 mu Rwanda hose, bo bazahabwa umushahara ungana n’amafaranga 120.000.
Ababajije ibibazo bibandaga ku buryo abakozi bo mu bigo byigenga banyuramo ngo bazamurirwe imishahara. Aha minisitiri akaba yarasubije ko bene abo bakozi bakagombye gusaba kongezwa umushahara bakurikije iterambere ry’ibigo bakorera.
Ati: “Niba mwinjiza amafaranga menshi cyane atandukanye n’ayo mwinjizaga mutangira, nta cyabuza umukoresha wanyu kubongeza umushahara.”
Murekezi yibukije ko nta kigo cya leta cyemerewe guha abakozi bacyo imishahara irenze ku yo bahabwaga mbere y’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka, usibye abarimu nabo bafite impamyabushobozi ya A2; abandi bakaba bazatangira gufata imishahara mishya mu kwezi kwa karindwi (Nyakanga).