Post
Imyigaragambyo ikomeje guhitana abaturage muri Senegal
{Abaturage badashyigikiye kuba Perezida Abdoulaye Wade, umaze imyaka 12 ku butegetsi, yaremerewe kongera kwiyamamaza manda ya 3 y’imyaka 8, mu matora y’umukuru w’igihugu byatumye abaturage basubira mu mihanda kuwa mbere babiri bahitanwa nayo.}
Iyi myigaragambyo iri kongera umurego iri kubera mu duce dutandukanye turimo n’utwo mu murwa mukuru wa Dakar. Iyobowe n’abagize ishyaka ryashinzwe kuwa 23 Kamena 2011, basaba ko iyi kandidature ya Wade yavanwa mu z’abagomba kwiyamamariza muri aya matora.
Aba baturage babiri biciwe mu Majyaruguru y’igihugu ahitwa Podor, nk’uko tubikesha BBC.
Ubuyobozi bwa Polisi bukomeje kongera umutekano hirya no hino mu duce twugarijwe n’imyigaragambyo by’umwihariko ahegereye inyubako y’umukuru w’igihugu-Abdoulaye Wade.
Iyi myigaragambyo yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Mutarama ubwo hatangazwaga ko Wade yemerewe kongera kwiyamamariza indi manda izamara imyaka 8, nyuma y’ebyiri z’imyaka 10 arangije.
Abdoulaye Wade yamaganywe n’u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi(EU).
Uretse abaturage binubira gushaka kwikubira ubutegetsi kwa Wade babinyujije mu myigaragambyo, n’ibihugu bikomeye ku isi nabyo byamaganye iyi kandidatire ya Wade.
Muri byo harimo u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hamwe n’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi (EU) byasabye ko Abdoulaye Wade yavanamo kandidatire ye akareka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ataha.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zo zikaba zamaganye ku nshuro ya kabiri mu cyumweru kimwe iyi kandidatire ya Wade zibinyujije ku muvugizi wazo witwa Victoria Nuland.
Umuvugizi wa Hillary Clinton akaba yagize ati: “Twubahiriza uko inzego za Politike n’iz’ubutegetsi za Senegal zikurikirana, kandi duhamanya n’uko zemeje ko Perezida Wade yakwiyamamariza manda ya 3, ariko ubutumwa tumuha ni uko nk’umuyobozi ukwiye icyubahiro cy’umukuru w’igihugu yavanamo kandidatire ye akarekera ubutegetsi abakibyiruka.”
Abdoulaye Wade, w’imyaka 85, ari mu ishyaka rya PDS (Senegalese Democratic Party). Kuva mu 1978 yakomeje kwiyamamaza nk’umukandida utavugaga rumwe na Leta, kugeza mu 2000, ubwo yatorwaga nyuma y’inshuro enye atsindwa.
Aya matora ateganyijwe kuzaba kuwa 26 Gashyantare uyu mwaka.