Post
Umugore yishe umwana we afatanyije n’umugabo we i Rwamagana
{Mu karere ka Rwamagana habaye ubwicanyi bwakozwe ku wa mbere n’umugore witwa Mutuyimana Christine wahotoye umwana we amunize, akaba yarafatanyije n’umugabo we muri ubwo bwicanyi.}
Bombi bemera ko bakoze icyo cyaha babigambiriye. Intandaro y’ubu bwicanyi ni uko uyu mugore yashatse Ngarambe afite umwana, hanyuma bombi basanga batazamurera, bahitamo kumwica ngo bikomereze ubuzima.
Kuwa kabiri Polisi iri kumwe n’aba bagizi ba nabi bakoze urugendo rw’ibilometero bisaga 10, bajya gushaka ahajugunywe umurambo w’uyu mwana.
Nyuma y’urugendo rw’imodoka hifashishijwe ubwato kugira ngo hambukwe ikiyaga cya Muhazi, ari narwo rugendo rwakozwe n’aba babyeyi bajya kwica uyu mwana w’umwaka umwe n’igice.
Bombi basaga nk’aho ntacyo bibatwaye ubwo basubiraga gushaka umurambo, wicyo gitambambuga ariko nyuma badutangariza ko bicuza icyaha.
Mu gihe icyaha kizaba kibahamye, aba bombi bashobora gufungwa burundu kuko bateguye umugambi w’ubuhotozi bakawunoza neza nkuko biteganywa n’ingingo ya 312 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.
Polisi ikomeje kugira inama abaturage kwirinda ubu bugizi bwa nabi bakanashimira inzego z’abaturage zatahuye aba bagizi ba nabi.
Uyu mugore Mutuyimana Christine n’umugabo we Nshimiyimana Ngarambe kuri ubu bafungiwe kuri station ya polisi kigabiro mu karere ka Rwamagana.
Polisi y’igihugu iravuga ko iki kibazo kimaze kuba ingorabahizi kuko hamaze gupfa nk’abantu 15 muri uku kwezi, harimo ababyeyi bishe abana cyangwa se abana bishe ababyeyi babo.
{{Inkuru dukesha: }} ORINFOR Rwamagana