Post
Bifuza ko ibiciro by’ubwishingizi bijyana n’uko ifaranga ryifashe
{Ntukamazina Jean Baptiste, umuyobozi mukuru muri COGEAR, asanga itegeko rigena amafaranga atangwa n’abafata ubwishingizi rikwiye guhinduka rikajyana n’agaciro k’ifaranga kagezweho.}
Yagaragarije zimwe mu mbogamizi ibigo by’ubwishingizi bigihurana nabyo harimo n’iri tegeko.
Imbogamizi ya mbere asanga ari uko amafaranga atangwa nk’umusanzu w’ubwishingizi agenwa n’tegeko ryo mu 1975, rigenga ibijyanye n’ubwishingizi mu Rwanda, amafaranga agenwa n’iri tegeko nayo ajyanye n’agaciro ko muri icyo gihe.
Avuga ko ubu agaciro k’ifaranga kamanutse, aho nk’iyo COGEAR igiye kwishyura umuntu ibyangiritse imwishyura mu gaciro k’amafaranga kagezweho mu gihe uwafashe ubwishingizi we yishyuye hakurikijwe agaciro k’ifaranga ko mu 1975.
Ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda kandi Ntukamazina Jean Baptiste avuga ko bigira ikibazo cy’ubushobozi buke bw’abakozi, kuko baba ntahobize ibijyanye n’ubwishingizi yaba kuva mu mashuri abanza kugera muri za kaminuza kuko iryo somo ritigishwa ibingo bikaba bigira ingaruka ku mitangire ya serivisi y’abakozi bibi bibgo.
Ati:”Tubanza kubihugurira bihagije, ariko nabwo ntibibuze ko imitangire ya serivisi nziza ikomeza kuba ikibazo, n’ubwo twe muri COGEAR twagihagurukiye”.
Akomeza avuga ko Abanyarwanda benshi batarumva akamaro ko gufata ubwishingizi bw’ubuzima bwawe, ubw’umuryango n’ubundi butangwa bwose, aho bakiragiza Imana aho kwishingana, ibi bikaba bigira ingaruka zikomeye kuko usanga isoko ritaguka.
Ati:”Uretse ko n’ubushobozi bw’Abanyarwanda bukiri buke, bityo no gufata ubwishingizi bikaba bitaborohera”.