Post
Perezida wa FERWAFA avuga ko ruhago igiye gushingira ku rubyiruko
{Kuwa mbere tariki ya 30 Mutarama 2012 umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Celestin Ntagungira Abega yakoreye urugendo rw’akazi ku cyicaro cya FIFA i Zurich mu Busuwisi, aho yabonanye na Perezida wa FIFA Joseph Sepp Blatter.}
Perezida wa FERWAFA Celestin Ntagungira yatangarije urubuga rwa internet rwa FIFA ko baganiriye ku byo FIFA yakoreye u Rwanda mu bihe byashize binyujijwe mu mishinga ya Goal (Projects Goal) hubakwa amazu yo gukoreramo y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ibibuga by’umupira w’amaguru n’ishuri ry’umupira w’amaguru.
Ntagungira yavuze ko intego ye nyamukuru ari ukuzamura umupira w’amaguru mu bakiri bato, yagize ati: “Turashaka kuzamura imikinire ya ruhago mu bakiri bato, intego tuzayigeraho dukangurira, tunategura amashuranwa y’abakiri bato”.
Ntagungira yakomeje atangaza ko banaganiriye no ku mushinga mushya w’uburyo hakubakwa ahantu ikipe y’igihugu Amavubi yajya yitoreza.
Umuyobozi wa FERWAFA Celestin, Ntagungira yakomeje atangariza fifa.com, ko ishyirahamwe ayoboye rishaka kubakira umupira w’u Rwanda ku bakinnyi bakiri bato, bashaka abana bafite impano z’umupira w’amaguru mu gihugu hose.
Yatanze urugero avuga ko kuba u Rwanda rwaritabiriye imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17, bigaragaza ko hateguwe abana bagera kuri byinshi muri ruhago. Yakomeje ashimira FIFA avuga ko abakinnyi hafi ya bose bari mu ikipe yagiye mu gikombe cy’Isi bazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya FERWAFA ryubatswe ku nkunga ya FIFA.
Ntagungira avuga ko mu mupira w’amaguru mu Rwanda hakiri byinshi byo gukora kugira ngo ugere ku rwego rwiza, harimo gushaka ubuzima gatozi bwa FERWAFA, gukurikirana uburyo amakipe ayoborwa, gushaka uburyo habaho amahugurwa ku batoza, abasifuzi, gushyira ingufu nyinshi mu mupira w’abagore no gushaka uburyo bwo gukorana n’abaterankunga.