Post
Nta mbabazi na mba ku bayobozi bafite imikorere mibi
{Abayobozi bari bateraniye mu nama yo ku rwego rwo hejuru ku bijyanye n’imiyoborere myiza, yabereye muri Serena Hotel, kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Mutarama 2012, igenewe gusoza ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza, bemeje ko nta mbabazi na mba abayobozi bagifite imiyoborere mibi bakwiye kongera kugirirwa.}
Ibi ni ibyagarutsweho ahanini na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musoni James, ubwo yafunguraga iyi nama isoza ukwezi kwari kwarahariwe imiyoborere myiza. Yagize ati “abayobozi bagifite imikorere mibi nta mbabazi na mba bagikwiye kongera guhabwa.”
Ibi akaba yabihurizagaho n’abagiye bavuga bose, aho bagiye bagaruka ku kintu bise, “zero tolerance to bad governance.” Aha akaba yaravugaga abayobozi usanga bashishikariza abaturage gukora ibintu batabanje kubibasobanurira, nk’uko byanashimangiwe na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Anastase Murekezi, mu ijambo yavuze asoza imirimo y’iyi nama.
Gusa Ambasaderi Fatuma Ndanghiza, umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere RGB, ubwo yagezaga ku bari aho uko ukwezi kw’imiyoborere myiza kwagenze, yagaragajemo ko ikibazo cy’imikorere idahwitse y’abayobozi b’inzego z’ibanze, hari igihe iterwa no kuba abari mu buyobozi bukuru bw’igihugu basaba abo mu nzego z’ibanze gukora ibintu byinshi birenze ubushobozi bwabo.
Ati “hari igihe usanga twebwe abo hejuru tubaturaho ibintu, hari aho tubasaba gukora byinshi ugasanga babinanijwe n’uko tubashyiraho igitutu.”
Akomeza agira ati: “usanga nk’umuexecutive twamusabye nk’ibintu birenze icumi kandi turi abantu batandukanye, maze byamunanira nawe agashushubikanya abari munsi ye.”

Uku kwezi kw’imiyoborere myiza kwashojwe, ngo siko ntangiriro kandi si nako mpera y’imiyoborere myiza mu Rwanda, nk’uko Minisitiri Musoni abivuga, ahubwo ngo ni ukwezi kwo gukora igenzura ry’uburyo imiyoborere myiza yumvikana ku muturage usanzwe kandi bakaba barasanze abaturage babyumva nk’uko binemezwa na Professor Shyaka Anastase uyobora RGB.
Professor Shyaka ati: “uku kwezi kwari kugenewe kureba aho tugeze mu miyoborere myiza, icyo twabonye rero ni uko uku kwezi abanyarwanda bakugize ukwabo ku buryo baba banifuza ko kwakomeza.”
Shyaka akaba yanavuze ko inyigo yakozwe yerekanye ko abanyarwanda 81% bashobora kuvuga iribari ku mutima nta nkomyi batunga umuyobozi runaka agatoki, nka kimwe mu bigaragaza imiyoborere myiza.
Iyi nama yateguwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (Rwanda Governance Board), yari iteraniyemo abaminisitiri muri Minisiteri zitandukanye, abayobozi b’amakomisiyo, abayobozi ba kaminuza zitandukanye, ba Guverineri b’intara zose, ba Meya na ba Perezida b’inama njyanama z’uturere. Ikaba yasozaga ukwezi kw’imiyoborere myiza kwatangiye tariki 05 Ukuboza 2011 kugeza tariki ya 30 Mutarama 2012.