Post
Ba Kabila batatu mu buyobozi bwa Congo
{Mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ubu haravugwa abandi bavandimwe babiri ba Perezida Kabila binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, bikaba byaramenyekanye kuwa Gatanu ushize ubwo hatangazwaga abatsinze amatora.}
Janet Kabila, mushiki wa Perezida Kabila akaba n’impanga ye ufite imyaka 40 yatowe nk’umukandida wigenga i Kalemie mu Ntara y’Amajyepfo y’i Katanga. Murumuna we Zoé Kabila w’imyaka 33 we yatorewe i Katanga nk’umudepite uhagarariye ishyaka rya PPRD.
Nk’uko Ibiro Ntaramakuru AFP bibitangaza, ngo muri ayo matora ntihagaragayemo umucyo, ndetse na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (CENI) iratangaza amajwi nyayo kuri uyu wa Kabiri ku majwi batari babaze neza kuwa mbere ushize.
Umwe mu bakandida ndetse n’umwe mu ndorerezi bavuze ko aya matora atari arimo umucyo, ibyo bikaba byarateje imyigaragambyo.
Aba ba Kabila babiri bashya mu buyobozi bwa Congo biyongereye kuri Joseph Kabila wabaye Perezida mu 2001 asimbuye se Laurent-Désiré Kabila, aza gutorwa mu 2006, yongera gutsinda mu matora ashize yabaye mu mpera za 2011.