Post
Urutonde rw’ abagabo 10 b’ibihanganye bavutse ari abagore
{Aba ni abagabo bazwi cyane cyane ku mugabane w’Amerika, bavutse ari abagore ariko nyuma bahitamo guhinduza imiterere y’ibitsina byabo bihindura abagabo. }
Nk’uko urubuga Oddee.com twifashishije rubitangaza, uretse guhindura igitsina aba bagore-gabo baniteza imisemburo y’abagabo kugira ngo babashe kuzana ubwanwa n’ indi miterere yihariye ku bagabo.
{{1. Balian Buschbaum}}
Balian Buschbaum yavutse mu 1980 afite izina rya kavukire rya Yvonne Buschaum, akaba yarakinaga umukino wo gusimbuka urukiramende ndetse yabaye umugore witwaye neza muri uyu mukino. Mu mwaka wa 2008 yahinduye izina rye ku mugaragaro ndetse anibagisha igitsina yigira umugabo.

{{2. Buck Angel}}
Uyu azwi mu gukina filime z’ubusambanyi (adult films), ndetse n’umwe mu bamenyekanishije ishyirahamwe rya LGBT rigizwe n’ ababana bahuje igitsina n’abahinduje ibitsina.
Mu mwaka wa 2007 Buck yatsindiye igihembo cy’umukinnyi wa filime z’ubusambanyi, aho yahawe umwanya w’umukinnyi w’umwaka mu bahinduje igitsina. Kuri ubu akora akazi k’abanyamategeko, umwarimu, umwanditsi kandi afite sosiyete ye ikora filime.

{{ 3. Loren Cameron}}
Loren Rex Cameron, ni umufotozi, umwanditsi ndetse n’uharanira uburenganzira bw’abahinduje ibitsina ukomoka muri Amerika. Mu kazi ke yibanda gukora ibishushanyo by’abandi n’ibye bwite, biba byerekana imiterere y’imibiri y’abagore babana bahuje ibitsina n’abahinduje igitsina.

{{4. Ian Harvie}}
Ian Harvie ni Umunyamerika ukora umwuga wo gutera urwenya mu ruhame (stand up comedy); akunda kandi no kwifashisha kuba yarihinduje igitsina mu makinamico ye. Yakinanye n’ ibihangange muri uyu mwuga nka Margaret Cho.

{{ 5. Lucas Silveira}}
Uyu Munyacanada yavutse mu 1979; Lucas yubatse amateka kuko yabaye umuntu wa mbere wahinduje igitsina ku mugaragaro wabashije kuba mu itsinda ricuranga injyana ya Rock.

{{6. Katastrophe}}
Rocco Kayiatos uzwi ku izina rya Katastrophe, ni umuririmbyi mu njyana ya Rap akaba akora n’ umuziki (Producer). Katastrophe yamenyekanye cyane ku kuba umuntu wa mbere wahinduje igitsina ku mugaragaro ukora injyana ya Hip Hop.

{{7. Thomas Beatie}}
Thomas we yamenyekanye cyane ku rwego mpuzamahanga kuko ari we mugabo wa mbere wagaragaye atwite. Yavutse ari umugore afite amazina ya Beatie, yakomeje kubaho ubuzima bw’igitsina gore kugeza ageze mu myaka ya za makumbyabiri.
Kuva ubwo yatangiye kujya yishyirishamo imisemburo y’abagabo, ariko ntiyahinduza igitsina cye kugira ngo abashe gukomeza kubyara. Kuri ubu afite abana batatu.

{{8. Ryan Sallans}}
Ryan Sallans yavutse yitwa Ann Sallans, kuri ubu niwe ukorera ubuvugizi ishyirahamwe ry’ababana bahuje ibitsina n’abahinduje ibitsina (LGBT).
Niwe kandi ugenda hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika yigisha abantu ibijyanye no guhindura ibitsina. Mu mwaka wa 2005 nibwo yahinduje igitsina cye yigira umugabo.

{{9. Andreas Krieger}}
Uyu ni Umudage wakinaga umukino wo kujugunya imipira iremereye (Shot Putter), ndetse yanakinnye mu ikipe y’abagore y’u Budage b’u Burasirazuba. Kuva akiri umwangavu yahabwaga ibinyabutabire bya Steroids atabizi, byatumaga agenda amera nk’abagabo mu miterere n’imyifatire.
Mu mwaka w’ 1990 yasezeye mu mikino ngororangingo, mu 1997 yibagisha igitsina. Yigeze gutangaza ku mugaragaro ko yari gushimishwa no kuba atarahawe ibyo binyabutabire bya Steroid akiri umwana, kuko byari gutuma yihitiramo igitsina yifuza.

{{10. Chaz Bono}}
Amazina ye nyakuri ni Chastity Bono, ni umukobwa w’ibyamamare muri muzika Sonny na Cher. Yatangiye kuryamana n’abo bahuje igitsina afite imyaka 25. Nyuma yaje guhinduza igitsina kuri ubu akaba abana n’umugore.

{{Foto:Oddee.com }}