Post
COGEAR igiye gutangiza uburyo bwo kwishyura ubwishingizi ukoresheje internet
{Bitarenze amezi abiri, COGEAR iratangiza uburyo bushya bwo kwishyurira umusanzu w’ubwishingizi ku rubuga rwa internet rwabo n’izindi serivisi umufatanyabikorwa akeneye akabihasanga Ibyo byatangajwe na Alain Kabeja, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya COGEAR.}
Gutangiza ubu buryo biri mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi nziza kandi hanorohereza abafata buguzi babo nk’uko iki kigo cyabyiyemeje muri uyu mwaka.
Umuyobozi wa COGEAR Ntukamazina Jean Baptiste yadutangarije ko uyu mwaka ari umwaka bagiye gushyiramo ingufu nyinshi mu gutanga serivisi nziza.
Ati:”muri uyu mwaka umukozi wacu utazaha serivisi nziza abatugana azabihanirwa”.
Gatoto Eugene uhagarariye abafatabuguzi ba COGEAR bose yatangarije IGIHE.com ko igihe iyi serivisi izatangirira bizabafasha cyane kuko bizaba bisubije bimwe mu byifuzo bahoraga basaba ubuyobozi. Gusa yongeraho ko hari ibindi basabye hataragaragazwa neza igihe bizakemukira nko guhindura impapuro abafata ubwishingizi basinya mu ndimi z’ikinyarwanda n’icyongereza kuko izisanzwe ziri mu gifaransa gusa.
Gatoto Ati:’’abafatabuguzi bagenzi bange tunifuza ko twashyirirwaho n’umurongo wa telefone utishyurwa, udusanduku tw’ibitekerezo no kuba umufatabuguzi witwaye neza kurusha abandi yajya ahabwa agashimwe”.
Akomeza avuga ko n’ubwo atavuga ko iyi ari inenge kuri COGEAR nabyo byari bikwiye gukemuka ubundi gufatira ubwishingizi muri iki kigo bigakomeza kuba ntagereranwa dore ko ngo mu myaka 17 COGEAR imaze yatangiranye nayo kandi akaba ntakibazo yari yabona mu mitangire ya serivisi.
Avuga kuri ibi byifuzo by’abafatabuguzi, Kabeja yatangarije IGIHE.com ko byose bari basanzwe barimo kubyigaho igisigaye ari ukwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryabyo kandi vuba bidatinze ibyo basabye bitangira kubahirizwa.
Ati:”Nk’agashimwe k’umufatabuguzi witwaye neza kahozeho kaza guhagarara ariko tugiye kukagarura”.
Abafatabuguzi batandukanye ba COGEAR twaganiriye bavuga ko iyi serivisi itinze kuza gusa kuko izaborohereza.