Post
Kamonyi: Gusana amashuri byari kuruhanya kurusha kuyasenya burundu
{Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi RUTSINGA Jacques yabivuze ubwo yasubizaga ikibazo yari abajijwe ku birebana n’amashuri ari muri ako Karere adasanwa.}
Hari mu kiganiro Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo hamwe n’abayobozi bose b’ututere bagiranye na IGIHE.com. Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yasubije birambuye ibibazo byabajijwe n’abasomyi ba IGIHE.com.
Muri iyi nkuru turabagezaho ibisubizo byatanzwe n’ umuyobozi w’ Akarere ka Kamonyi ku bibazo bitandukanye yari yabajijwe.
{{Ibibazo:}}
{{Umuhanda: }} Umuhanda Bishenyi-Rugalika-Kiboga-Mugina uteye isoni kandi ukoreshwa n`abantu benshi, haba imodoka zitwara amabuye ya Rugalika, ibisheke byo mu nkuka, ibindi.
{{Amazi meza n’amashanyarazi :}} Ahahoze ari Umurenge wa Rugalika( Ku Rugalika, Kigese, Kiboga), Bazabona amashanyarazi gute ? Mwibuke ko duhana imbibi n’umujyi wa Kigali, kandi abaturage bamwe baracyavoma Nyabarongo.
{{Uburezi :}} Abana bava i Kiboga bakajya kwiga kure harenze ibirometero 15 kandi i Kiboga hari amashuli meza cyane yubatswe na CREP hakaba hakiri imyaka 6 gusa.
{{Ubuvuzi: }} I Kiboga hakenewe centre de sante kuko abaturage bakora urugendo rw’amasaaha hafi ane bajya ku kigo nderabuzima cya Kigese.
{{Ubuhahirane:}} Ejobundi nanyuze i Kiboga nijoro nka mbiri nsanga hari agasoko karimo abantu. mbabajije bambwira ko ako gasoko karema buri munsi kandi ko gakomeye. Naboye ibyiza hashyirwa isoko, rigafatanya n’irya Rugalika, kuko ubusanzwe baremaga isoko bamwe bakoze nk’ibirometero 12
{{Ibisubizo n’Umuyobozi w’Akarere}}
{{Umuhanda:}} Namushimira uyu ubajije ibi bibazo. Umuhanda Bishenyi-Rugalika-Kiboga- Mugina: Nibyo koko uyu muhanda ukoreshwa n’imodoka zipakira amabuye n’ibisheke ariko imvura yaguye mu gihe gishize hamwe n’izo modoka zihanyura zarawangije.
Nk’uko n’ubundi biri muri gahunda y’Akarere yo gushaka amikoro yo gusana imihanda kugira ngo igende isanwa uko yangiritse, uyu muhanda washyizwe kuri gahunda ya “feeder roads”, Akarere kazafashwamo n’umushinga wa USAID.
Abahaturiye n’abakoresha uyu muhanda babe bihangane gahunda itangire. Indi gahunda duteganya kuzatangira vuba, ni uko amamodoka apakira agiye kuzajya agira uruhare mu gusana iyi mihanda hashyirwaho ikigega cyo gusana imihanda hakazajya hatangwamo inkunga nto tuzabanza kuganiraho.
{{Abashanyarazi:}} Ku bijyanye n’amashanyarazi, ndagira ngo mbwire uwabajije ko mu by’ukuri umwana atavuka ngo ahite yuzura ingobyi. Kamonyi imaranye gusa amashanyarazi umwaka 1. Birumvikana ko ahantu hose amashanyarazi atahita ahagerera rimwe. Gusa muri gahunda ya EWSA ifatanya n’Uturere harimo priorities (ahihutirwa) ku mavuriro, ama centres y’ubucuruzi n’ahandi.
Ikindi abaturage nabo iyo bishyize hamwe bashobora kwegera EWSA ikaba yabegereza amashanyarazi iwabo, asigaye bakishyura gahoro gahoro.
{{Amazi:}} Ku bijyanye n’amazi meza nabyo, imirimo yo kuyabegereza yaratangiye, ibintu byose bigenda biboneka bigendanye n’ingengo y’imari igenda iboneka. Sinzi niba uyu wabajije aherutse kugera aho yavuze, abaye ahaherutse yabona ko hari ibyakozwe abantu bakaba baratangiye kubona amazi n’ubwo bwose atarahaza.
Ikindi niyo mpamvu abaturage bakomeje gukangurirwa gutura mu midugudu, kugira ngo ibikorwa remezo birusheho kubegerezwa mu buryo butagoye cyane.
{{Amashuri:}} Ku mashuri abanza yari asanzwe, hagiye hubakwa 9YBE (uburenzi bw’ibanze bw’ imyaka icyenda) na 12YBE (uburenzi bw’ ibanze bw’ imyaka 12). Ni gahunda izakomeza kwegerezwa abaturage cyane cyane ko nabo bagira uruhare runini mu kwiyubakira amashuri.
Kubaka amashuri gusa ntibihagije, kuko akenera abarimu bahembwa. Igihugu cyacu cyihaye inshingano zo korohereza abana bose kwiga, ubwo ni ugutegereza uko ingengo y’imari y’igihugu izamuka, amashuri aziyongera n’abarimu nabo biyongere.
{{Ubuvuzi: }} Gahunda y’ubuvuzi ihari ni uko mu Murenge haba Centre de santé imwe (Ikigo Nderabuzima), ahandi hakaba poste de santé. Nibihangane bashonje bahishiwe kuko iyi gahunda yaratangiye, hamaze kuboneka poste de sante i Sheli n’utundi tugari tuzagerwaho kandi ubufatanye n’abaturage bushyizwe imbere. Hasigaye na none kureba niba umubare w’abaforomo uhagije ibyo bigo nderabuzima byose. Iterambere ntiryicara, rirakomeza kugenda ryiyongera.
{{Isoko : }} Ku bijyanye n’isoko rya Kiboga, ndatekereza ko mu by’ukuri niba uyu muntu wabajije akurikirana iterambere rya Rugalika yose , ntabwo wakubaka isoko Kiboga mu gihe isoko rinini rya Rugalika rikiremera ahatubatse kandi hateye impungenge z’umutekano.
Gusa niba yavugaga kurigira isoko ryemewe n’amategeko, ibi byazigwaho niba koko ryujuje ibindi byose bisabwa kugira ngo isoko ryitwe isoko rinatanga n’imisoro, bitari uko gusa aka gasoko karema buri munsi kuko sicyo cyonyine gishingirwaho kugira ngo isoko ryemezwe.
{{Ibindi bibazo}}
{{Ikibazo : }} Murakoze, mutubarize icyo Meya wa Kamonyi atekereza gukora kuri centre ya Ruyenzi kuri ibi bikurirkira :
{{Imihanda mu makaritsiye :}} Ni ikibazo gikomeye cyane cyane iyo imvura yaguye kubera ubunyerere. Nyamara ubu umuntu utuye ku Ruyenzi cyangwa ushaka kuhubaka agomba kuzuza ibyangombwa bisabwa nk’uwubaka i Kigali mu Mujyi. Ariko igitangaje ni uko servise z’ibanze Ubutegetsi bw’Akarere butazikozwa. Twavuga gutunganyirizwa aho baturage bakwa akayabo k’amafaranga iyo bagiye kubaka nyamara bakabura aho banyuza ibikoresho byo kubaka kubera nta mihanda.
{{Imiyoboro y’amazi : }} Ikibazo kindi ni canalisation (imiyoboro) z’amazi mu gihe cy’imvura ku buryo asenyera abantu. Bikaba ari agahoma munwa kubona umujyi nk’uriya udashyirwamo canalisation kandi abaturage batanga ibyo baba basabwe ku ruhande rwabo.
{{Gutwara abantu n’ibintu : }} Transport kuva i Kigali uza ku Ruyenzi ,cyangwa uva ku Ruyenzi ujya i Kigali : Iki kibazo cyo ni ingorabahizi kuko ikigaragara hari ubujura abaturage ba Ruyenzi bari gukorerwa aho kuva i Kigali ujya ku ruyenzi nta ligne ibaho. Hifashishwa taxi voitures nazo zipakirira hanze ya gare, mbega ni ukwirwanaho.
Ikigaragara ni uko hari ba rusahurira mu nduru bari gukirira muri ubwo burangare bw’ubutegetsi ku buryo muri iyo nzira nta giciro kiriho kizwi umuntu agomba gutanga kugirango bamutware. Icyo dusaba rero uwo mu Meya na Guverineri ni uko batwakira ligne muri gare ya Nyabugogo ihoraho hagashyirwaho igiciro kizwi kitagombye kurenza amafaranga 200, taxi voiture zirirwa zambura abantu zigakurwaho kuko ibiciro byazo birahangayikishije.
Twibutse ko urwo rugendo ari rugufi cyane ku buryo mu bushishozi bw’inzego bireba igiciro kitagombye kureza 150 cyangwa 200Frw. Murakoze kudutumikira.
{{Ibisubizo}}
{{Imihanda : }} NIbyo uyu ubajije avuze ukuri, muri Ruyenzi kimwe n’ahandi hose hari ikibazo cy’imihanda itameze neza cyane ariko twakwishimira ko byibuze igendwa kuko hari ahandi ibinyabiziga byahagaze burundu.
Iyi mihanda ya Ruyenzi, ababyibuka bibuka neza ko yari yarashyizwemo imbaraga hakoreshwa TIG.
Hari igihe rero abantu batabasha gufata neza ibyo bakorewe kugira ngo bisugire (urugero : abantu badafata amazi ava ku nzu zabo, abasuka ibikoresho by’ubwubatsi mu miferege itwara amazi…) bigatera iyangirika ry’imihanda. Nk’uko mwabibonye Ruyenzi irimo kubakwamo cyane, hahora amamodoka menshi apakiye ibikoresho by’ubwubatsi , akaba aba afite ubushobozi burenze ubw’iyo mihanda nayo ikiri mishya yahanzwe mu butaka bworoshye cyane kuko bwari busanzwe buhingwamo.
{{Imiyoboro y’amazi : }} Gusa nagira ngo mpumurize abanya Ruyenzi ko gahunda y’imihanda igiye kwitabwaho, hakaba hari umuhanda w’amabuye ubu ngubu watangarijwe isoko. Mu gihe cy’ukwezi 1, imirimo iraba yatangiye, n’indi izakomerezaho kugenda ikorwa. Ariko nagira ngo nsabe abaturage gufata amazi aturuka ku nzu zabo kuko amazi niyo mwanzi wa mbere w’ibikorwa remezo.
Dufite gahunda yo gusuzuma abadafata amazi ava ku nyubako zabo bakaba basenyera bagenzi bazo cyangwa n’iyo mihanda. Ku bufatanye n’abaturage, imihanda izagenda ikorwa kandi ibungwabungwe.
{{Gutwara abantu n’ibintu : }} Ku bijyanye na transport ihenda, sosiyete zitwara abantu ni abacuruzi bafite amategeko abagenga kuko ibiciro bigenwa n’amategeko. Abaturage nabo bafite uburenganzira bwo kutemerera abashaka kubunamaho kubikora. RURA ishinzwe gukurikirana ibi mubimenyeshe kandi natwe turabikurikirana.
Gusa hari ibyo natwe twatangiye kubakurikiranira bijyanye no gushyiraho ligne ikora Ruyenzi-Nyabugogo kandi bigeze kure. Hari harabanje kuba ikibazo cya parking kandi nto yabashije kuboneka igiye kurangizwa gutungana mu gutegereza ko igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kamonyi gisohoka maze ahateganirijwe gare routiere ikubakwa.
{{Ikibazo :}} Ruhango – Kamonyi, ni uturere duhuzwa n’ahantu h’ingenzi hari igishanga cya Mukunguri gihingwamo umuceri, kikanagira carrière ku buryo n’Abanyakigali bajya gukurayo umucanga wo kubaka ! However, kuva iteme rinini riri muri icyo gishanga ryakangirika, Abanyakinazi twarasebye.
Imodoka zigemura imyumbati i Kigali zisigaye zica mu Ruhango mu Mujyi, ubugari bukagera i Kigali buhenze, kandi twariciraga iya Mugina Rugobagoba, n’ubwo umuhanda wo ku ruhande rwa Kamonyi umeze nabi cyane, mu gihe Ruhango yo yawusanishije TIG. So, MUNYENTWARI nahuze utwo turere tubiri, asanisha iryo teme, cyane ko bizagirira n’Abanyakigali akamaro ! Mbibutse ko iyo bavuze ubufu bw’i Gitarama, baba bavuze ubuturuka aho mvuze, za Kinazi, Ntongwe, Mbuye ; mbese Amayaga ya Gitarama (ku MAYAGA ni ku mahoro – MASABO NYANGEZI). Murakoze
{{Igisubizo :}}Nyuma y’uko iki kiraro cyangirikiye kubera imvura yaguye ari nyinshi amazi akabyigana ;byagaragaye ko iki kiraro gikeneye gukorwa mu buryo bukomeye harimo n’ubuhanga burenze ubukoreshwa mu bindi biraro kuko hananyura imodoka nyinshi .
Akarere ka Kamonyi na Ruhango biyambaje ikigo cy’igihugu gishinzwe ibya transport (RTDA) kugira ngo tubone ubufasha. Isoko ryarangije gutsindirwa na HORIZON, bakaba barimo kwitegura gutangira kubaka, gahunda yindi ni ukwegera abinura umucanga muri Mukunguri kugira ngo harebwe uburyo bakomeza bakinura batabangamiye umugezi, ndetse hanakomeze kurwanywa isuri ku misozi ihanamiye Mukunguri nk’uko byatangiye.
Umuhanda Rugobagoba-Kinazi nawo uri muri gahunda yo gukorwa neza kuko ibisabwa kuri wo birenze ubushobozi bw’Akarere.
{{Ikibazo : }} Kamonyi turashima ubuyobozi ariko Rutsinga hari aho atubeshya wasobanurira Abanyarwanda iki cyangwa se ute ukuntu amashuri umuyaga uyatwara abanyeshuri batarajya muri vacance (ibiruhuko) zikarangira atarasanwa bikagera n’aho ahirima murakoze gusa icyo kibazo kirababaje kandi ntibyari bikwiye byabaye ku kigo cya primaire Rugarika ya 2. Amakosa nkayo ntabwo adushimisha kandi birababaje.
{{Igisubizo: }} Aya mashuri yari ashaje cyane, kuyasana byari kuruhanya kurusha kuyasenya burundu, niwo mwanzuro wafashwe. Abana bajyanywe kwiga kuri Rugalika ya 1. Ntabwo ari uburangare bwabaye ahubwo habayeho gushaka gukora ibintu neza.
{{Ikibazo : }} Ese ibyitwaga amasosiyete y’ishoramari mu turere kuri ubu ahagaze ate? Umusaruro wayo muri iki gihe urakemangwa kuko nta bikorwa bifatika bikorwa n’izihe mbogamizi zizamo hano niba haricyo muzi kuri aya masosiete cyane kuyaba mu turere twicyaro nka Nyaruguru, Kamonyi na Gisagara?
{{Igisubizo: }} Kamonyi Investment Group yari yaragiye ihagarara kubera habanje gutekerezwa neza ku mushinga uzashorwamo imari. Ubu imyiteguro irarimbanyije kugira ngo hazubakwe Hoteli ibereye Kamonyi.
Ngibi bimwe mu bibazo byabajijwe n’ibisubizo byatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi kuri ibi bibazo. Ikindi ni uko nk’uko Umuyobozi w’Akarere yabitangarije IGIHE.com yitegiye gusubiza n’ibindi bibazo yabazwa.