Post
Abunganira abanyamakuru b’Umurabyo barasaba kuba inshuti z’Urukiko
{Abunganizi bashya baje kunganira abanyamakuru b’ikinyamakuru Umurabyo bamaze amezi 18 muri gereza, basabye kuba inshuti z’Urukiko, ubwo batangiraga kunganira aba banyamakuru mu rubanza ruri mu bujurire mu Rukiko rw’Ikirenga.}
Muri uru rubanza rwatangiye kuri uyu wa mbere ku ya 30 Mutarama 2012, Urukiko rw’Ikirenga rweretswe abantu bashya bifuje kunganira ababurana. Abo ni abunganizi batagira umupaka ‘lawyers without borders’ n’abagize umuryango ” Article 19 ” bo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Abo bunganizi bifuje kuba inshuti z’urukiko ibyo bita « Amicus Curiae ». Nyuma yo kwiherera, Urukiko rw’Ikirenga rwari ruhagarariwe na Prof. Sam Rugege rwasanze rugomba gushishoza cyane mu kwakira ubwunganizi bwabo, kuko ari ku nshuro ya mbere byaba bikozwe mu Rwanda bityo bemera ko batanga ubwo bwunganizi ariko icyemezo cyo kubemerera kuba inshuti z’Urukiko kikazafatwa nyuma.
Ubushinjacyaha bwasabye ko icyo cyemezo cyo kuba inshuti z’urukiko kitakubahirizwa kuko ngo mu mategeko y’u Rwanda bidateganijwe, kandi ngo n’aho byakoreshejwe mu manza z’Arusha amategeko agenga urwo Rukiko atandukanye n’ayo u Rwanda rugenderaho.
Abaregwa bajuririye icyemezo cy’igihano bahawe n’Urukiko Rukuru nyuma y’aho rubahamije ibyaha bitandukanye birimo kuvutsa igihugu umudendezo, gusebya Umukuru w’Igihugu, gupfobya Jenoside no gukururura amacakubiri bakoresheje itangazamakuru.
Mu byaha Umuyobozi w’ Ikinyamakuru Umurabyo Uwimana Nkusi Agnès yaregwaga mu Rukiko Rukuru harimo kuvutsa igihugu umudendezo, icyi cyaha akaba yaragihamijwe n’urukiko, Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 10 urukiko rwamukatiye imyaka itanu, ku cyaha cyo gupfobya Jenoside yari yasabiwe gufungwa imyaka 20 akanatanga ihazabu y’ amafaranga ibihumbi 250 y’ u Rwanda ariko Urukiko rwamukatiye imyaka 10 agatanga n’ ihazabu y’ ibihumbi 200.
Si ibyo byaha gusa umuyobozi w’Ikinyamakuru Umurabyo yaregwaga kuko yanaregwaga icyaha cyo gusebanya, ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igifungo cy’umwaka umwe ari nawo Urukiko rwaje kumukatira, naho ku cyaha cy’ amacakubiri yari yasabiwe n’Ubushinjacyaha gufungwa imyaka ibiri n’ ihazabu y’ amafaranga ibihumbi 300, Urukiko rwamuhanishije gufungwa umwaka umwe agatanga n’ ihazabu y’ amafaranga ibihumbi 50.
Igihano yari yahanishijwe cyose cyari ugufungwa imyaka 17 n’ ihazabu y’ amafaranga ibihumbi 250 y’ u Rwanda.

Kuri Mukakibibi Saidath, Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igihano cyo gufungwa imyaka 10 ku cyaha cyo guhungabanya umudendezo w’ igihugu, Urukiko ni nacyo rwamuhamije maze rumukatira gufungwa imyaka 7, mu gihe ku cyaha cyo kubiba amacakubiri ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 12 n’ ihazabu y’ amafaranga ibihumbi 200, urukiko rwo rwamugize umwere kuri icyo cyaha.


Umuyobozi w’ikinyamakuru Umurabyo, Uwimana Nkusi Agnes n’Umunyamakuru Saidath Mukakibibi bamaze amezi 18 muri gereza, bavuga ko Urukiko Rukuru hari ibyo rwirengagije mu kubaburanisha, ndetse ko n’imyanzuro yafashwe batayishimiye, akaba ariyo mpamvu bahisemo kujurira mu Rukiko rw’Ikirenga.
Biteganyijwe ko uru rubanza rukomeza kuburanishwa kuri uyu wa kabiri ku wa 31 Mutarama 2012.
{{Fotos: O. MUHIRWA}}