Post
Mandela yapfushije mushiki we yari asigaranye
{Kuri iki Cyumweru nibwo mushiki wa Nelson Mandela witwaga Nokuthamba Mandela yitabye Imana. }
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Times cyo muri Afurika y’Epfo, urupfu rwa Nokuthamba rwatangajwe n’umwuzukuru wa Mandela witwa Nkosi Zwelivelile Mandela, wanatangaje ko sekuru ababajwe cyane n’urupfu rw’uwo muvandimwe rukumbi yari asigaranye.
Nokuthamba Mandela yavutse tariki 16 Gashyantare 1930, akaba yabaga mu mudugudu wa Emgquba. Urupfu rwe rubaye mu gihe byahwihwiswaga ko ubuzima bwa musaza we Nelson w’imyaka 93 nabwo butifashe neza, dore ko kuva mu mwaka ushize yagiye arangwa n’ibibazo by’ubuhumekero, ndetse ubu akaba agendera mu kagare aherekejwe n’abaganga batamuva hafi.
Andi makuru mashya ya Mandela avuga ko ku munsi w’ejo uwo mukambwe yari yafashe inzira ava mu cyaro yakuriyemo cya Qunu, ajya mu nzu iri i Houghton mu majyaruguru y’umujyi wa Johannesburg.
Umuvugizi wa Perezida Zuma, Mac Maharaj ntiyatangaje igihe Mandela azagarukira i Qunu, ariko ngo mu mezi abiri inzu ye izaba imaze gutunganywa ku buryo izaba yujuje ibyangombwa bizatuma kuyituramo bitamerera nabi ubuzima bwe.