Post
Muhanga: Umukino w’amahirwe uravugwaho kurarura benshi
{Kuri ubu bamwe mu batuye umujyi wa Muhanga baratangaza ko batewe impungenge n’umukino wa NAG (New Africa Gaming), kuko babona urangaza urubyiruko, bamwe bakaba banavuga ko ntaho utaniye n’urusimbi kuko ukinwa hakoreshejwe amafaranga. }
N’ubwo hari abawugereranya n’urusimbi, uwo mukino utaramara amezi abiri ugejejwe i Muhanga uremewe kandi ukinirwa ahagaragara, rimwe na rimwe usanga na bamwe bo mu nzego z’umutekano baba bari hafi y’aho ukinirwa n’abantu batari bake, nyamara ngo abunguka ni mbarwa, dore ko abenshi baganya bavuga ko bahombye ariko ntibareke kuwukina bagakomeza kugerageza amahirwe yabo.
Uwo mukino ukinwa hakoreshejwe amafaranga make nk’igiceri cy’100 umuntu ashyira mu mashini, agatangira gukina, hakaba ubwo ayo mafaranga yunguka cyangwa agahomba.
{{Uko benshi babibona}}
Umwe mu babyeyi bakorera hafi y’aho uwo mukino ubera utarashatse kwivuga izina yabwiye IGIHE.com ko uwo mukino umutera impungenge z’uko urubyiruko rwazahugira muri ibyo ntirukore ibiruteza imbere, kandi no kugira ngo uwungukiremo biba bitoroshye.
Ati: “usanga nk’abakarani n’abandi, baparika ingorofani n’utuvelo ku muryango w’inzu uwo mukino uberamo, bakajya kwikinira. Ntekereza ko abenshi batahira aho ndetse n’abanyeshuri bahanyuze barawurangarira bakibagirwa amasomo.”
Tuvugana na Ndikumana Robert, yadutangarije ko nk’umusore utarashoboye kwiga ayisumbuye akaba nta n’akazi gahoraho afite bitoroshye kureka uyu mukino ngo kuko iyo wungutse rimwe ukomeza gukina ngo urebe ko ubona n’andi, ariko nanone ngo ushobora gukina ugatombora ibihumbi 100, ukawukomeza ushaka ayisumbuyeho, ugashiduka n’ayo wari wungutse yose imashini iyakuriye.
{{Uhagarariye uyu mukino i Muhanga abivugaho iki?}}
Bwana Ngendahimana Evariste uhagarariye NAG yasobanuye ko uyu mukino atari urusimbi nk’uko bamwe babivuga, kuko ari umukino nk’indi kandi wemewe, wandikishijwe no mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB). Ngo ugamije guteza imbere urubyiruko, kuko ku musaruro uwuvamo bakuraho inkunga baha Minisiteri y’Urubyiruko. Akomeza avuga ko batemerera abana bari munsi y’imyaka 18 kuwukina cyangwa kwinjira aho ukinirwa.
{{Ku ruhande rw’ubuyobozi babivugaho iki?}}
Mugunga Jean Baptiste ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye ari naho uyu mukino ukinirwa mu nzu iri hafi y’isoko rya Muhanga. Avuga ko kuba abaturage bafite impungenge z’uyu mukino ari uko nabo babona ushobora guhungabanya umutekano, kuko hari abatombora amafaranga menshi bakishora mu bindi bikorwa bitandukanye nk’ubusinzi, cyane ko abenshi baba ari n’urubyiruko rwakumva ko amafaranga nk’ayo nta kindi rwayakoresha kitari ukuyanywera cyangwa ibindi bikorwa byatuma bagana mu mico mibi.
Akomeza avuga ko ubuyobozi buri kuwigaho, bakazagenzura amategeko ngenderwaho, basanga ubangamira umuryango nyarwanda bakawufunga.